Nyagatare: Abahinzi barifuza imashini yumisha umusaruro w’ibigori
Ubuyobozi bwa Koperative KABOKU, burasaba inzego zireberera ubuhinzi kubafasha bakabona imashini yumisha umusaruro w’ibigori kuko ubwanikiro bafite bwumisha nibura 15% by’umusaruro uba wabonetse.
Ngabirano Wilberforce, umuyobozi w’iyi Koperative avuga ko bafite ikibazo cyo gufata neza umusaruro wabo w’ibigori urenga toni 5,000 ku gihembwe cy’ihinga kuko iyo basaruye mu gihe cy’imvura bifashisha amahema kuko ubwanikiro bafite ari buto.
By’umwihariko igihembwe cy’ihinga gishize ngo bahombye nibura 35% by’umusaruro wari wabonetse kubera gusarura mu mvura ndetse n’isoko ry’umusaruro w’ibigori rigatinda kuboneka.
Mu rwego rwo kugabanya igihombo ngo ubu bahinze mu buryo butandukanye ku buryo bamwe bateye mbere abandi bagatera nyuma kugira imyaka imwe izere indi yavuye mu bwanikiro.
Avuga ko ku bwanikiro 58 bafite bukoreshwa gusa n’abahinzi bari munsi ya 15%.
Yifuza ko inzego zireberera ubuhinzi zabafasha bakabona nibura imashini yumisha toni 50 ku isaha kuko byabafasha kugabanya igihombo.
Yagize ati “Dufite hangari 58 kandi abantu babiri barazuza bivuze ko ubuhari bukoreshwa nibura n’abahinzi bangana na 15%. Twifuzaga ko batubonera imashini yumisha umusaruro nibura toni 50 mu isaha byafasha mu kubungabunga umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ikibazo cy’ubwanikiro muri Koperative KABOKU, gihari ariko ku bufatanye n’Akarere hazashakwa igisubizo, ubuhasanzwe bukagurwa kuko umusaruro wabaye mwinshi.
Ikindi ariko ngo hari na gahunda ngari yo kubaka ubwanikiro ahantu hazajya hahurizwa umusaruro w’abahinzi banini ndetse na za Koperative.
Ati “KABOKU, abahinzi bamwe bageze kuri Toni icyenda kuri hegitari bavuye kuri ebyiri ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Koperative ni ukwagura ariko dufite gahunda ngari yo kubaka ubwanikiro ahantu hahurizwa umusaruro w’abahinzi banini na za Koperative.”
Yasabye ariko abahinzi banini n’Amakoperative na bo kwishakamo ibisubizo bakiyubakira ubwanikiro mu gihe Akarere katarabona ubushobozi bwo kubububakira.
Koperative KABOKU, igizwe n’abahinzi 1,087 bahinga ku buso bwa hegitari 900 harimo 842 zuhirwa.
Mu gihembwe cy’ihinga gishize, Akarere ka Nyagatare kabonye umusaruro w’ibigori ungana na Toni 132,305, kugeza ubu umurumbuko kuri hegitari ukaba ugeze kuri toni eshanu kandi hakaba hifuzwa ko wakwiyongera.
Ohereza igitekerezo
|
bayigura niba bayikeneye.ibyo ntibisaba inzego zishinzwe ubuhinzi.