U Rwanda rwegukanye imidali itatu mu marushanwa ya Karate ya Commonwealth

U Rwanda rwegukanye imidali itatu mu marushanwa ya Karate ahuza ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth yaberaga i Durban muri Afurika y’Epfo.

Mu bagabo, Ntwari Fiston yegukanye umwanya wa gatatu muri Kumite mu batarengeje ibiro 67 ahabwa umudari wa Bronze. Ndutiye Maïc Shyaka we yegukanye umudari wa Argent nyuma yo kuba uwa kabiri mu batarengeje ibiro 60 muri Kumite.

Ikipe y’u Rwanda mu kwiyerekana (Kata) igizwe na Harifa Niyitanga, Sharifu Dushime na Sidike Niyonkuru yabaye iya gatatu itahana umudari wa Bronze.

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira imidali begukanye
Abakinnyi b’u Rwanda bishimira imidali begukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka