Huye: Batandatu mu bakekwaho guhungabanya umutekano muri Tumba na Ngoma bafashwe
Mu ijoro ryacyeye rishyira itariki ya 30 Ushyingo 2024, mu Mirenge ya Tumba na Ngoma mu Karere ka Huye, Polisi yafashe abantu batandatu b’igitsina gabo, bakekwaho guhungabanya umutekano.
Mu bafashwe umuto muri bo afite imyaka 19 naho umukuru afite 48. Bane muri bo bakekwaho kwiba moto z’abaturage, ndetse banafatanywe moto ebyiri bikekwa ko ari izo bibye, naho umwe akekwaho gukoresha iri tsinda no kubagurira moto bibye, mu gihe undi akekwaho ubujura bwo gutega abantu akabambura.
Aba bose bafungiye kuri station ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda dukesha aya makuru, arasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru, akaburira n’abishora mu byaha kubireka.
Agira ati, "Polisi dukomeje ibikorwa byo kubafata aho bari hose."
Ohereza igitekerezo
|