Australia: Hatowe itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Inteko Ishingamatageko ya Australia, yatoye itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ibishuko.

Muri Australia hatowe itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga
Muri Australia hatowe itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Iri tegeko rizatangira gukurikizwa nyuma y’amezi 12 y’umwaka utaha wa 2015. Iri tegeko rivuga ko sosiyete izabirengaho izacibwa ihazabu y’Amadorari agera kuri miliyoni 50 ya Australia ni ukuvuga angana na miliyoni 32.5 z’Amadolari y’America.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana muri iki gihugu yarwanyije umushinga w’iri tegeko ivuga ko ari ukubabangamira no kubabuza uburenganzira bwabo.

Minisitiri w’intebe, Anthony Albanese avuga ko aya mategeko akenewe mu rwego rwo kurinda urubyiruko ingaruka z’imbuga nkoranyambaga, kikaba ari ikintu ahuriyeho n’ababyeyi benshi.

Ati “Imbuga nkoranyambaga zibuza amahoro kandi n’ibikoresho byo gushukana bikananyuzwaho ibintu byinshi birimo no guhohotera abana”.

Icyakora Minisitiri ushinzwe itumanaho, Michelle Rowland, yavuze ko iri tegeko rireba Snapchat, TikTok, Facebook, Instagram na X. gusa ngo hari ibyo batabasha gukumira birimo nk’urubuga rw’imikino kimwe n’imbuga zishobora kugerwaho nta konte nka YouTube.

Guverinoma ya Australia ivuga ko izavugana n’aba nyiri izi mbuga hakagenzurwa niba koko byarubahirijwe kugira ngo bitagira ingaruka ku bakiri bato.

Icyakora ngo ibi bigomba gukorwa mu rwego rwo kurinda abana bato ingaruka zagera ku buzima bwabo bakiri bato.

Izi mbuga nkoranyambaga zavuzwe, zanenze itorwa ry’iri tegeko kuko ngo ritubahirije amategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’uburenganzira bwa muntu Australia yashyize umukono.

Mu nyandiko yatanze, TikTok yavuze ko ibisobanuro guverinoma isobanura ku mbuga nkoranyambaga ari ‘mugari kandi bidasobanutse’ ku buryo ‘serivisi zose zo kuri interineti zishobora kugwa muri ryo’.

Urubuga rwa X rwabajije ’ubuzimagatozi’ bw’uyu mushinga w’itegeko ruvuga ko bidashobora gukurikiza amategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’uburenganzira bwa muntu Australia yashyize umukono.

Bamwe mu bunganira urubyiruko kandi bashinje guverinoma kudasobanukirwa neza uruhare imbuga nkoranyambaga zigira mu mibereho yabo, no kubafunga mu mpaka.

Inama y’urubyiruko ya eSafety kuri iri tegeko yagize iti: "Twumva ko dushobora kwibasirwa n’ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga […]ariko tugomba kugira uruhare mu gutegura ibisubizo."

Umwaka ushize, u Bufaransa nabwo bwashyizeho amategeko abuza imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 15 batabanje kubiherwa uruhushya n’ababyeyi, nubwo ubushakashatsi bwerekana ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakoresha bashoboye kwirinda iryo tegeko bakoresheje VPN.

Muri Amerika muri Leta ya Utah, naho itegeko ryaho ryasaga n’irya Australia ryaje guteshwa agaciro n’umucamanza wasanze binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Norvege nayo iherutse kwiyemeza gukurikiza ibyo Australia yakoze. U bwongereza nabwo burashaka gufata icyemezo nk’icyo ndetse mu cyumweru gishize, umunyamabanga ushinzwe ikoranabuhanga yavuze ko itegeko nk’iryo riri mu bizigwaho ariko yongeraho ko ‘atari muri iki gihe’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka