Kibeho: Hakenewe ibyumba byinshi byo gucumbikira abahagana
Abagenda i Kibeho mu bihe bisanzwe no ku minsi mikuru izwi ari yo uwa 15 Kanama n’uwa 28 Ugushyingo ntibahwema kwiyongera, ariko amacumbi ashobora kubakira ni makeya.
Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, abasura Kibeho kuri iyo minsi mikuru baba ari benshi cyane, ku buryo nko ku wa 28 Ugushyingo 2024 haje abatari munsi y’ibihumbi 30, naho ku wa 15 Kanama 2024 haje ababarirwa mu bihumbi 80.
Nyamara n’ubwo abubaka amacumbi bagenda biyongera, amacumbi aracyari makeya cyane. Amacumbi agenda yiyongera kuko mu mwaka wa 2020 habarirwaga ibyumba byo kuraramo 135 gusa, ariko kuri ubu hakaba habarirwa ibigera kuri 300 biri mu mahoteli, amamoteli n’amacumbi asanzwe hamwe n’ibyumba birimo ibitanda byinshi byakira abatari munsi y’igihumbi.
Birumvikana ko abatabashije kubona amacumbi muri ibyo byumba batanaziranye n’abatuye i Kibeho ngo babacumbikire barara hanze bicwa n’imbeho, n’imvura yagwa ikabanyagira.
Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko ubutumwa bushishikariza abantu kubaka amacumbi badahwema gutanga burimo kugenda butanga umusaruro kuko hari abantu bamaze guhabwa ibyangombwa byo kubaka amacumbi, hakaba hari n’abandi barimo gutangira kubisaba.
Agira ati “Mu bagiye kubaka amacumbi i Kibeho harimo Papal Fondation, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, EAR Diyosezi ya Nyaruguru, n’abajyanama b’ubuzima.”
Hifuzwa ko habaho n’amacumbi yakwigonderwa n’abakene
Mu bagenda i Kibeho, kimwe n’abahatuye bakunze kwitegereza abahagenda, hari abavuga ko haramutse habonetse amacumbi aciriritse nk’arihwa amafaranga igihumbi, byarushaho kuba byiza.
Uwitwa Jean Baptiste Manirarora agira ati “Mu by’ukuri amacumbi ntahagije. Abafite ubushobozi, aha makeya ni ibihumbi bitatu ariko hari n’aha bitanu, cumi na bitanu, kuzamura. Abatayabonye, hepfo ahangaha hari amahema abantu bajyamo bakararamo, ku buntu. Hashobora kujyamo abatarenze 500. Iyo huzuye, hano hose ku mbuga baraharyama.”
Akomeza agira ati “Hagombye kubaho n’aho abantu bishyura byibura amafaranga igihumbi, kugira ngo n’abadafite ubushobozi babashe kuhigondera, kuko ibihumbi bitatu ari byinshi.”
Illuminée Nyinawumuntu na we ati “Habonetse n’abubaka amacumbi yishyurwa amafaranga igihumbi byafasha benshi kubera ko hari abarara hanze ku bw’ubushobozi bukeya.”
Ohereza igitekerezo
|
Ese koko,ni Maliya wabonekeye abana b’abakobwa I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA,ibonekera EVA,baraganira.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani baganiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha "amayeli menshi” kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2,umurongo wa 11.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Urugero,biriya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (Statues),Imana itubuza kubikoresha mu misengere yacu (Worship).Ikavuga ko abakoresha biliya bibumbano,bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.Bisome Gutegeka 7:26.Nkuko bible ivuga,biliya ni ibiti cyangwa ibumba basize irange !! Ntabwo ali Bikiramaliya.