Uburwayi bw’uruhu budasanzwe bamaranye imyaka isaga 30 butuma batabona akazi
Munyentwari Eugène utuye mu Karere ka Kirehe na murumuna we Karekezi Bernard utuye muri Ngoma, bababazwa no kutabona akazi kandi barize imyuga, bakazira uburwayi bw’uruhu budasanzwe bamaranye imyaka isaga 30, kuko butuma hari ababishisha.

Abo basore bavuga ko ubwo burwayi bubabangamiye cyane kuko butuma hari ababaha akato ari ko ntandaro y’ubukene bafite kuko n’imirimo bashoboye batayibona ngo binjize amafaranga nk’abandi bikenure, batere imbere.
Munyentwari avuga ko yagerageje kwivuza uko ashoboye ariko biba iby’ubusa kuko atigeze akira, aza no kubihagarika kubera kubura ubushobozi, mu gihe Karekezi we ngo atigeze yivuza, cyane ko abantu bavuga ko baba bararozwe.
Bombi bavuga ko ubwo burwayi bwayoberanye ariko kandi bukaba bubabangamiye kuko butuma ntacyo bigezaho, nk’uko Munyentwari abisobanura.

Agira ati “Nivurije mu bitaro bya Kibungo, Rwinkwavu, Kirehe ndetse na CHUK ariko biba iby’ubusa. Mbayeho mu buzima bugoye kuko ubu nta muntu wampa akazi kandi narize umwuga wo kogosha no gusuka imisatsi ariko ntacyo bimariye kuko abantu bampunga ngo ntabanduza, cyane ko nanjye hari ubwo mba ninukira”.
Ati “Ubu mba mu kazu gato nkodesha kandi nibanamo muri ubwo buzima bunkomereye, gusa mbeshwaho n’Imana no gusenga. Icyifuzo mfite ni uko nabona abagiraneza bakamvuza ngakira kuko jyewe nta bushobozi nkigira, hanyuma ngafashwa no mu mibereho mu gihe naba ntarakira neza ngo nkore nshake ubuzima”.
Karekezi na we afite umwuga yize ariko aho atuye ngo na ho ntawe ushobora kumuha akazi kubera icyo kibazo cy’uburwayi.

Ati “Ubu burwayi bunsubiza inyuma kuko nk’ubu nize umwuga wo gukora amashanyarazi, ariko nabuze uwampa akazi, niyo ngiye gupiganirwa isoko bareba uko meze bakambwira ngo nta kazi bampa. Bintera ipfunwe nkumva ntacyo nzigezaho ari yo mpamvu nsaba ababishoboye kumvuza, ngahabwa inzu kuko aho ndi ncumbitse, byatuma nanjye mbasha kwiteza imbere”.
Munyentwari yabonye umukunzi utinubira uburwayi bwe
Mu minsi ishize ni bwo hasakaye inkuru y’uko Munyentwari yabonye umukunzi ndetse bemeranyije kubana atitaye ku burwayi bwe kuko ngo ari umuntu nk’abandi. Uwo ni Claudine Mukandayisenga, bakaba baherutse gusezerana mu mategeko, ubukwe nyirizina bukazaba ku ya 25 Ukwakira 2020.

Munyentwari agira icyo avuga ku mukobwa wamwemeye, ati “Ndashimira cyane umukunzi wanjye, aramfasha atinuba kandi yiyemeje ko tubana, Imana imuhe umugisha. Hari abandi twajyaga tuganira ariko bakabona ko ntacyo nakwimarira bakandeka”.
Mukandayisenga wakunze Munyentwari atitaye ku burwayi bwe n’imibereho ye imugoye, avuga ko bamenyaniye mu masengesho ari na ho haturutse urukundo rwabo.

Ati “Namubonaga yaje gusenga ariko abantu ukabona bamuha akato kubera uburwayi bwe, jyewe ariko nkabona afite umutima mwiza nkajya mwegera nkamuganiriza. Yaje kumbaza uko azabona umufasha mubwira ko Imana izamumuha, nyuma mbonye uko akunda abandi ni bwo nanjye numvise mukunze namwemerera kuzamubera umufasha nkamurwaza mwegereye”.
Abo basore babonye ababafasha kwivuza
Muri iki cyumweru Munyentwari na murumuna we baje i Kigali ngo babonane n’umuganga, bakaba barabifashijwemo n’abantu bari mu mahanga bumvise ibibazo byabo. Harimo abari mu Bubiligi, mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda n’ahandi, ngo bakaba biteguye no kubafasha mu bindi bibazo by’ubuzima ariko babanje kuvurwa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ukwezi.com, abo basore ubu barimo kwitabwaho n’abaganga kubera icyo gikorwa cy’abagiraneza, ariko kandi ngo barimo gushaka imbaraga ngo bazashyigikire Munyentwari mu bukwe na Mukandayisenga.
Icyakora abo basore basaba uwo ari we wese ufite ubushobozi kubafasha kugira ngo na bo bagire imibereho myiza, cyane ko babaye impfubyi kera kuko ababyeyi babo bitabye Imana baguye aho bari batuye mu gihugu cya Tanzaniya.
Amafoto: Ukwezi
Ohereza igitekerezo
|
Akazi barakabony
I accept to that couple two Caisse of Soda
Mumpe number ya momo ya MUNYANTWALI mutwerere Caisse(kaziye) ebyiri za Fanta