Ibigo by’amashuri birasabwa kutazazamura amafaranga y’ishuri
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kutazongera amafaranga y’ishuri abana basanzwe batanga, bitwaje ko ibigo byabo byagizweho ingaruka na Covid-19.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020, ubwo yari mu kiganiro hamwe n’abandi bayobozi, kigamije kureba uko icyo cyorezo gihagaze, we akaba yibanze ku ifungurwa ry’amashuri riteganyijwe mu Kwakira no mu Gushyingo muri uyu mwaka.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu bose, bityo ko amashuri atakwikunda yonyine.
Agira ati "Tuzi ko ibigo by’amashuri byagize igihombo gikomeye kubera icyorezo cya Covid-19, ariko n’ababyeyi ingaruka zacyo zabagezeho. Gusaba rero minerval umubyeyi irenze ubushobozi bwe bishobora gutuma hari abana batasubira muri ayo mashuri bakareka kwiga, twifuza rero ko amafaranga y’ishuri atahinduka ugereranyije n’ayo batangaga mbere y’uko amashuri afunga".
Ati "Icyakora uruhare rw’ababyeyi aho bibaye ngombwa rwatangwa kuko ni ubuzima bw’abana ishuri rizaba rirengera, si ngombwa rero ko turishyiraho umuzigo wose. Aho ababyeyi babishoboye babikora ariko icyo tudashaka ni uko byongerwa ku mafaranga y’ishuri, urugero nk’aho minerval yari ibihumbi 100 ugasanga byabaye ibihumbi 150, ahubwo byatandukanywa ku buryo igihe bitakiri ngombwa ayo mafaranga yakurwaho".
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke bisaba ijisho rya buri wese, hakaba ubugenzuzi bityo hatazagira urengana haba ku ruhande rw’ishuri cyangwa urw’ababyeyi.
Ku kibazo kijyanye n’uko hari abana baba barishyuye amafaranga y’ishuri y’umwaka wose hanyuma amashuri akaza guhagarara, abo ngo nta yandi bazishyuzwa, nk’uko Minisitiri Uwamariya yabigarutseho.
Ati "Niba umwana yarishyuye amafaranga y’umwaka wose birumvikana ko nta yandi azishyuzwa. Icyakora nahindura ikigo akajya kwiga ahandi, ibyo birumvikana ko azishyura nk’abandi kuko icyo kigo gishya atari cyo yishyuye mbere".
Yavuze kandi ko inzego zitandukanye zirimo gutegura igikorwa cy’ubukangurambaga buzakorwa vuba, bwo gukangurira abana gusubira ku ishuri kuko hari abashobora kurireka.
Ati "Amezi atandatu abana batiga ni menshi, hari abashobora guta ishuri. Ni yo mpamvu hari igikorwa Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, tugiye gutangira gukangurira abana gusubira mu ishuri, tuzahera ku rwego rw’umudugudu ndetse tukazanareba n’abadafite ubushobozi bwo gusubira ku ishuri kubera ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ingenzi bityo na bo bafashwe basubire kwiga".
Amashuri yafunze imiryango kuva muri Werurwe uyu mwaka kimwe na bimwe mu bikorwa kubera ko Covid-19 yari yageze mu Rwanda, umurwayi wayo wa mbere akaba yaragaragaye mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe 2020.
Muri iyi Video, Minisitiri Uwamariya arasobanura ibisabwa amashuri yemerewe gufungura
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|