#COVID-19: Mu Rwanda hongeye kuboneka abarwayi bashya 4, abakize ni 29

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abakize ari 28.

Abo barwayi bashya 4 babonetse mu bipimo 2,807 bakaba barimo umwe wabonetse muri Kigali, undi 1 aboneka i Gatsibo, undi umwe aboneka muri Nyamagabe no mu Karere ka Rubavu haboneka umwe.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,840 muri bo abamaze gukira ni 3,154 naho abakivurwa ni 1,657.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 nibwo abantu babiri mu Rwanda baheruka kwicwa na COVID-19 buzuza umubare w’abantu 29 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza 2 ibintu birikugenda bijya muburyo dukomeze twubahirize ingamba zokwirinda tuzatsinda twex dufatanyije.

Mushimiyimana Aaron yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka