Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga

Urukiko Rusesa imanza rwa Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha.

Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, nyuma y’uko Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari ruherutse kwemeza ko yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukorera Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n’abamwunganira mu mategeko bahise bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.

Mu kwezi gushize kwa Kanama, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yari yavuze ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha muri uku kwezi kwa Nzeri cyangwa mu Kwakira 2020.

Icyo gihe Brammertz yari mu Rwanda, aho yari yaje gushaka ibimenyetso byiyongera ku bishinja Kabuga, hamwe n’andi makuru yafasha gushakisha abandi batarafatwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 16 Gicurasi 2020, ni bwo Kabuga ushinjwa gutera inkunga ikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu nkengero z’Umujyi wa Paris mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka