Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden cyasize amateka mu matora ya Amerika

Ikiganiro mpaka ku bakandida biyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, kiba gitegerejwe na benshi, aho ababa bahanganye bahura, bagahangana mu bitekerezo bijyanye no kuyobora iki gihugu, buri wese akaba agomba guhagarara ku ngingo ze, kandi akamenya no kwisobanura mu magambo.

Iki kiganiro kiba gitegerejwemo impaka zikomeye, rimwe na rimwe hakazamo no guteshanya agaciro buri wese agamije kuzamura izina n’icyizere mu bazatora.

Mu ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio, umunyamakuru Chris Wallace yayoboye ikiganiro cyahuje Perezeda Donald Trump, uhatanira kongera kwicara mu ntebe yo kuyobora Amerika, na Joe Biden, ukora uko ashoboye ngo ayimusimburemo.

Iki kiganiro ni cyo cyasize amateka adasanzwe mu biganiro mpaka nk’ibi byabaye mu mateka ya Amerika, kuko cyaranzwe no guterana amagambo no gucanamo kenshi.

Donald Trump umenyerewe ko atajya yihanganira umuntu uvuga byinshi imbere ye, yaciye mu ijambo Joe Binden incuro 73 mu kiganiro cyamaze iminota 90, kugeza ubwo Biden amubwiye ati “Wafunga umunwa nanjye nkavuga wa mugabo we”!

Si ubwa mbere Trump akoze ibi, kuko mu kiganiro nk’iki yagiranye na Hillary Clinton ubwo biyamamazaga kuri manda irangiye, yamuciye mu ijambo incuro 43, ibintu bavuga ko yarushijeho gukabya.

Umunyamakuru Chris Wallace yavuze ko Trump yaranzwe no kwica amategeko y’ikiganiro, abagera kuri 69%, bakaba bavuze ko cyabateye umujinya.

Bagarutse ku ngingo zivugwa cyane muri iyi minsi

Icyorezo cya Covid-19, ivangura rikorerwa abirabura, ubukungu, n’imigendekere y’amatora, ni zo ngingo zihariye ikiganiro.

Joe Biden yavuze ko Trump ari we watije umurindi icyorezo kugeza ubwo cyoretse imbaga muri Amerika, amamiliyoni y’abaturage bakandura, we agakomeza kubifata nk’ibisanzwe.

Trump we yemeje ko yarwanye urugamba rukomeye kuri iki cyorezo, avuga ko ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko yagereranyije n’inyuguti ya ‘V’, avuga ko iyo aza kuba Biden Amerika yari guhura n’akaga gakabije inshuro nyinshi ibyo babonye.

Biden wahoze ari Visi Perezida, yavuze ko bahaye Trump igihugu gihagaze neza mu bukungu, akabyangiza. Trump ati “nakoze ibyo mutari kuzigera mukora, kuko nahanze imirimo ibihumbi 700”.

Ku myigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu irwanya ivanguraruhu, Trump yavuze ko ikorwa n’abo ku ruhande rw’Abademokarate bo kwa Biden.

Ibi ntibyashimishije abantu babyumvise, kuko ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaje umujinya bavuga ko iki kibazo Trump ntacyo yigeze agikoraho, ahubwo bisa n’aho yari ashyigikiye abakora ihohoterwa.

Ku bijyanye n’amatora, Trump yongeye kugaragaza ko atizeye gutora hifashishijwe iposita, kuko ngo bizatiza umurindi uburiganya. Yari aherutse gutangaza ko nadatsinda amatora, ikibazo cye kizakemurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Icyorezo cya Covid-19 cyafashe iminota 20, ivangura ruhu rifata iminota 17, uko amatora azagenda bifata iminota 11, naho ihindagurika ry’ikirere rifata iminota 10.

Trump yavuze iminota 38, naho Biden avuga iminota 43 bimugoye, kuko Trump atahwemaga kumuca mu ijambo.

Ikindi kiganiro nk’iki, kizongera kuba tariki 15 Ukwakira, kibere i Miami muri Leta ya Florida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka