Gisagara: Urugomero rw’amazi rwa Mushaduka rwatumye umusaruro w’umuceri wiyongera

Abahinga umuceri mu gishanga cya Gatare mu Karere ka Gisagara, barishimira urugomero rw’amazi rwa Mushaduka rwatumye bava kuri toni ebyiri kuri hegitari bakaba basigaye barenza eshanu.

Urugomero rwa Mushaduka ruherereye mu gishanga cya Gatare, mu Murenge wa Musha
Urugomero rwa Mushaduka ruherereye mu gishanga cya Gatare, mu Murenge wa Musha

Clémentine Nyirafashaho, umwe mu bahinga umuceri muri iki gishanga cya Gatare, akaba n’umuyobozi wa Koperative Cooprori, imwe mu makoperative yifashisha amazi y’urugomero rwa Mushaduka, avuga ko gutunganyirizwa uru rugomero byatumye ubuso bahingaho umuceri bwiyongera.

Atunga urutoki uru rugomero, agira ati “Tutarabona uru rugomero, twahingaga ahantu hatoya. Ku gihembwe cy’ihinga B twahingaga hegitari nka 70 gusa, tugasarura umuceri ku murumbuko wa toni 2.5 kuri hegitari. Ariko ubu turishimira ko aho dusigaye duhinga ari hanini, n’umurumbuko ukaba wariyongereye kuko ubu tugeze kuri toni 5.9 kuri hegitari”.

Ibi byatumye iyi koperative Nyirafashaho abereye umuyobozi ari yo isigaye igemura umuceri mwinshi ku ruganda rwa Gikonko Rice kurusha andi makoperative.

Agira ati “Mu makoperative 10 akorera mu ihuriro UCORIBU ry’amakoperative ahinga umuceri, Cooproriz Gatare ni twe ba mbere mu kujyana umusaruro mwinshi mu ruganda. Ku muhigo twari dufite twarengejeho toni zibarirwa muri 200”.

Augustin Twagirumukiza, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Gisagara, avuga ko uru rugomero rw’amazi rwubwatswe mu mwaka wa 2016. Yemeza kandi ko rwatumye ubuso buhingwaho umuceri bwiyongera mu gishanga cya Gatare.

Ati “Mbere y’uko dukora ruriya rugomero, abahinzi b’umuceri bahingaga hegitari hagati ya 90 na 95, uyu munsi barahinga 183 icya rimwe. Bezaga toni hagati y’ebyiri n’igice n’eshatu kuri hegitari, ubu bageze kuri eshanu n’ibice bibiri”.

Twagirumukiza anavuga ko ubwo uru rugomero rwakorwaga, byajyaniranye no gushyira amaterasi ku misozi irukikije, mu rwego rwo kurwanya ko isuri yarwuzuzamo ibitaka.

Icyakora kuri ubu ngo babona bidahagije, ku buryo bari gushaka uko haterwa imigano mu nkengero zarwo, kugira ngo izajye iyungurura amazi arujyamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka