Namibia: Nyuma yo gufungura amashuri abanyeshuri barenga 300 babasanzemo Covid-19

Abanyeshuri barenga 300 muri Namibia babasanzemo coronavirus nyuma y’amezi 2 amashuri afunguye kandi benshi muri bo ni abanyeshuri biga baba mu bigo (boarding school/internat).

Minisitiri ushizwe ubuzima Kalumbi Shangula, yatangaje ko amabwiriza yo kwirinda covd-19 yatanzwe mu mashuri, akwiye gukurikizwa neza kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga bafite ubuzima bwiza.

Ibitangazamakuru byo muri Namibia biri kuvuga ko icyorezo cya cCronavirus kiganje cyane mu gace ka Oshikoto, rimwe mu mashuri yaho, akaba ari ryo rifite umubare mwinshi w’abanyeshuri banduye.

Amashuri yari yasubukuwe muri Kamena nyuma y’uko afunzwe muri Werurwe.

Akaba yari yasabwe gusaba abanyeshuri bose n’abakozi bose kwambara neza udupfukamunwa, guhana intera ndetse no gukaraba amazi meza n’isabune inshuro nyinshi.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko kugeza ubu muri Namibia abarenga ibihumbi 11 bamaze kwandura, naho 123 bamaze gupfa kubera Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka