Rubavu : Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka barasaba koroherezwa imisoro

Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye koroherezwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bacibwa n’Akarere kubera gutinda guhabwa amasezerano y’ubukode n’ingaruka z’ibihe bya COVID-19 banyuzemo.

Aba bacuruzi aha baganiraga na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye wari wabasuye
Aba bacuruzi aha baganiraga na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye wari wabasuye

Ni isoko ryari rifite inshingano zo guteza imbere ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ariko abahawemo ibibanza bavuga ko Akarere katinze kubaha amasezerano y’ubukode, byiyongeraho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyatumye imipaka ihuza Goma na Gisenyi ifunga ubucuruzi bugahagarara bakabura ubwishyu.

Kuva muri Werurwe 2020 ubwo imipaka yafungwaga bamwe mu bacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka bahagaritse gucuruza bavuga ko nta baguzi babona, nyamara bakomeza kugira impungenge ko bazishyuzwa amafaranga y’ubukode n’imisoro kandi badakora.

Tariki ya 17 Nzeri 2020 Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasuye iri soko rikorerwamo n’abacuruzi 50 mu bacuruzi 203 bagombye kuba baririmo, agezwaho ibibazo bafite birimo kugira ubuyobozi budakorera mu isoko hamwe no gusabwa kwishyura Akarere amafaranga menshi kandi batabona abaguzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko ku birebana n’abaturage bavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi, bagomba kwandikira inama njyanama y’Akarere ka Rubavu kugira ngo izige ku busabe bwabo boroherezwe.

Ku birebana no kuba badakora, uwo muyobozi yagize ati "Birazwi ko kuva COVID-19 yaza imipaka yafunzwe, abakora ubucuruzi ntibabone abaguzi, ariko turabizi neza ko kuva mu Kwakira 2019 kugera muri Gashyantare barakoraga kandi nta kibazo bari bafite, bizaganirwaho hafatwe umurongo."

Ku birebana no gutinda guhabwa amasezerano, umuyobozi w’akarere wungirije avuga ko abakorera mu isoko bari bazi ko bafite amasezerno kandi agomba kubahirizwa.

Ati "Kuba twaratinze kubaha amasezerano ntibyababuza kwishyura kuko bari bazi amafaranga bagomba kwishyura buri kwezi, kuba baratinze guhabwa amasezerano basinye si byo bakwitwaza."

Isoko ryatangiye kubakwa mu Kwakira 2016 hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko imijyi ya Gisenyi na Goma, gukumira ubucuruzi bw’akajagari ndetse no korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Isoko ryambukiranya imipaka ryuzuye ritwaye miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika yatanzwe na Trade Mark East Africa. Ryashyikirijwe Akarere ka Rubavu muri Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka