Perezida Trump n’umugore we banduye Covid-19

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump batangiye akato, nyuma y’uko Trump bamusanganye ubwandu bwa Covid-19.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa gatanu, Perezida Trump yagize ati "Kuri uyu mugoroba Melania Trump (@FLOTUS) nanjye twasanganywe Covid-19. Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe."

Hope Hicks, umwe mu bajyanama ba Trump ni we wari wabanje gusanganwa iyo ndwara. Icyo gihe Trump yari yatangaje ko afite impungenge ko na we n’umugore we baba baranduye icyo cyorezo, mu gihe bari bagitegereje ibisubizo.

Perezida Trump yakunze kumvikana akerensa ubukana bw’iyi ndwara kuva yakwaduka, ndetse we yabanje kuvuga ko adakozwa ibyo gukurikiza ingamba zo kukirinda harimo no kwambara agapfukamunwa.

Uyu muyobozi w’imyaka 74, arabarirwa mu bashobora gushegeshwa n’iki cyorezo bitewe n’uko gikunze gushegesha cyane abageze mu za bukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birambabaje kuba Nyakubahwa Trump n’umugore we baranduye Covid 19. Gusa birerekana ko iyi nyagwa idatinya n’abafite imbaraga z’ubutegetsi n’iz’amadolari. Ariko se buriya iyo Virusi imugeraho akayibwira ko ari Perezida wa USA ntiyari gutinya ikagenda?

Bavandimwe, niba iki cyago gifata Perezida w’igihugu gifite abasirikare bo mu isanzure nkanjye utuye mu manegeka murumva nagikizwa n’iki? Turusheho gukurikiza ingamba z’ubwirinzi.

Amani Banzubaze yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka