Rafiki ‘Coga Style’ yasinyanye amasezerano na ‘Brotherhood Record’ yo mu Busuwisi

Umwami w’injyana ya ‘Coga style’ Mazimpaka Rafiki, yashyize umukono ku masezerano y’imikoreranire y’imyaka itanu n’inzu itunganya umuziki mu Busuwisi yitwa ‘Brotherhood Record’, yiyemeza kongera kuyobora muzika nyarwanda.

Ibi ni nyuma y’uko Rafiki amaze igihe ashaka inzu bakorana nyuma y’igihe kirekire adakora indirimbo, n’izisohotse ntizikundwe nka mbere.

Aherutse gukora indirimbo yitwa ‘Passe’ ari kumwe na Platini P, nyuma y’imyaka myinshi adasohora indirimbo.

Nk’uko Rafiki abivuga, inshuti ze ziba mu mahanga harimo n’abo biganye mu ishuri ryisumbuye bamufashije kuganira na Brotherhood kugira ngo abone amasezerano y’imikoranire.

Ati “Benshi mu bo twiganye baba hanze bafite aho bageze mu mikorere yabo itandukanye, baramfashije mu biganiro na Brootherhood kugira ngo nongere ngaruke neza mu kuririmba atari mu Rwanda gusa ahubwo ku isi hose.

Twamaze gusinyana amasezerano y’imyaka itanu, ni ukuvuga ko vuba aha abafana banjye bazongera kumva indirimbo nzikora nk’uko byahoze na mbere”.

Rafiki ni umwe mu bazamuye umuziki nyarwanda n’injyana ye yihariye ya ‘Coga Style’, mu gihe cy’imyaka irenga icumi aza gufata akaruhuko areka kuririmba.

Mu kwezi kwa Kanama aganira na KT Radio, yasetse abavuga ko yaretse kuririmba burundu kubera ko haje abandi bahanzi bashya bakamurusha gukundwa.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nareka kuririmba kuko uwo ndi we uyu munsi mbikesha kuririmba, rero abahanzi baje nyuma yanjye ntabwo bamvana mu muziki, ahubwo banyigiraho nka mukuru wabo wabatanze mu buhanzi”.

Umwami wa ‘Coga style’ yizeye ko Brotherhood records ikorera mu bihugu bitandukanye harimo u Bufaransa, USA na Jamaica izamufasha kongera kuzamura injyana ye mu ruhando mpuzamahanga.

Kuri ubu ari gutegura album nshya iriho indirimbo itarasohoka ari gukorana n’Umunyamerika Drewseeley n’iyamenyekanye yitwa ‘Igikobwa’ isubiyemo hamwe na Pastor P.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka