Rubavu: Umusore yasanganywe igisa n’icapiro akoreramo amadolari y’amahimbano

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu yatangaje ko biturutse ku makuru yamenyekanye ku bufatanye n’abaturage, mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, abitwa Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent bari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko basanganywe inoti 11 z’amadolari ya Amerika z’impimbano.

Uwo musore yasanganywe mudasobwa n'imashini isohora impapuro yifashisha mu guhimba amadolari
Uwo musore yasanganywe mudasobwa n’imashini isohora impapuro yifashisha mu guhimba amadolari

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko tariki ya 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Rubavu mu masaha ya saa yine habanje gufatwa Ngarambe Francis, nyuma na we aza kugaragaza Nzansamahoro avuga ko ari we wamuhaga ayo madorari y’amahimbano.

CIP Karekezi yagize ati “Umuturage yaturangiye uriya musore Ngarambe, abapolisi bagezeyo bamusangana inoti 6 z’ijana z’amadorari ya Amerika y’amahimbano, yari anafite impapuro 101 avuga ko ari zo bakoramo ayo madorari. Amaze gufatwa yavuze ko atari we uyakora ko ayahabwa na mugenzi we witwa Nsanzamahoro na we utuye muri uwo Murenge wa Rubavu”.

Ku rubuga rwa Polisi bavuka ko CIP Karekezi akomeza avuga ko Ngarambe yahise ajyana abo bapolisi mu rugo aho Nsanzamahoro atuye, basanga afite igisa nk’icapiro rikora ayo madorari.

Uwafatanywe amadolari akaranga uyamuha ari na we uyakora
Uwafatanywe amadolari akaranga uyamuha ari na we uyakora

Ati “Kwa Nsanzamahoro abapolisi bahasanze inoti 5 na zo z’ijana z’amadolari ya Amerika z’impimbano, mudasobwa imwe, imashini isohora izo noti (printer). Akimara gufatwa yeretse abapolisi uko akora ayo madolari, yifashisha murandasi akareba uko inoti z’amadolari ya Amerika ziba zimeze, akaziha amabara yazo yifashishije mudasobwa, nyuma agasohora iyo noti yifashishije ya mashini isohora impapuro (printer)”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko izo noti zose uko ari 11 bafatanye bariya basore zari zihuje nimero iranga inoti ndetse zinazihuje n’izo abapolisi baherutse gufatana umukobwa muri ako Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, yafatiwe mu nzu icuruza amacumbi (Lodge).

CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu bakora ibyaha bitandukanye kubicikaho kubera ko ku bufatanye n’abaturage abanyabyaha badashobora kumara kabiri badafashwe. Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufantanye na Polisi mu kurwanya ibyaha, asaba n’abandi gukomeza guha amakuru inzego z’umutekano mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitaraba.

Ati “Hashize ibyumweru bibiri gusa dufatiye umukobwa muri uriya Murenge wa Rubavu na we afite inoti 37 z’amadolari ya Amerika na zo z’impimbano. Ubwo twafataga bariya basore babiri twasanze inoti bafite zisa nk’izo twafatanye uriya mukobwa kuko zihuje nimero, gusa bahakanye ko bamuzi.

Turashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha, ariko tunakangurira abantu kuba maso ku noti bahabwa cyane cyane inshya”.

Bariya basore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aaaaaaahhhhhh tugomba gutangira amakur kugihe kbisa kugirangoooo badakomeza kugusha ubukungu mbwi igihugu peeee Erick

Erick yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka