Polisi iraburira abasigaye batanga inzoga muri teremusi cyangwa mu bikombe by’icyayi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi ishima umubare munini w’abaturarwanda wumva ukanakurikiza amabwiriza, ariko aboneraho no kunenga abagaragara barenze ku mabwiriza bakora ibitemewe ndetse bakanakoresha amayeri atandukanye.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Yatanze urugero rw’ibyo bajya babona mu igenzura birimo resitora zimwe zahindutse utubari aho abantu birirwa banywa bateguye isahani ku meza yumiyeho ibyo kurya kugira ngo bagaragaze ko umuntu arimo gufata amafunguro.

CP Kabera yagize ati “Hari n’abandi basigaye batanga (guseriva) inzoga muri za teremusi cyangwa mu bikombe by’icyayi. Hari abo twagiye tubona bategura ibirori bitandukanye mu ngo zabo. Ndetse hari abahinduye ingo zabo utubari, naho abandi barimo kuvugurura ingo zabo bagamije kuzihindura utubari. Ibi byose ntibyemewe kandi birahanirwa.”

Ikindi yavuze ni uko ngo hari abantu barenga ku mabwiriza, barangiza bakavuga ko bari bibagiwe gusaba uruhushya cyangwa kumenyesha polisi gahunda zabo.

Ati “Aba turabagira inama ko aho kugira ngo wibagirwe gusaba polisi uruhushya cyangwa kuyimenyesha gahunda zawe, uzajye wibagirwa ibyo wendaga gukora cyangwa gahunda zawe kuko polisi ntizibagirwa kugufata ndetse no kuguhana mu gihe igusanze aho udakwiye kuba uri cyangwa ukora ibitemewe!”

Ibi CP Kabera yabigarutseho mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyibanze ku ishusho ya COVID-19 mu Rwanda nyuma y’amezi atandatu kigaragaye mu Rwanda.

Reba muri iyi Video uko CP Kabera yabisobanuye muri icyo kiganiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka