Urukiko rwemeje ko imanza z’abari abavugizi ba FLN zihuzwa

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwemeje ko urubanza rwa Nsabinama Callixte n’urwa Herman Nsengimana bombi bari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN zihurizwa hamwe.

Ni icyifuzo cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaba ku itariki ya 10 Nzeri 2020 mu iburanisha riheruka, ubwo bwagaragazaga ko ibyaha abo bagabo bombi bakoze babihuriyeho kandi babikoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko kuburanishiriza hamwe Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana biri mu nyungu z’ubutabera zo kwihutisha imanza z’abaregwa, kuko bombi bahoze ari abavugizi ba FLN.

Icyo gihe Nsabimana Calixte yasabye urukiko ko niba rufashe umwanzuro wo guhuza urubanza rwe n’urwa Herman Nsengimana, byaba byiza n’urubanza rwa Rusesabagina uherutse gufatwa na we ashinjwa ibyaha byo gushinga no gutera inkunga FLN rwahuzwa n’izo manza zombi.

Nsabimana Callixte n’umwunganira mu mategeko Me Nkundabarashi, bari baragaragaje impungenge z’uko Nsabimana Callixte yari yaratangiye kwisobanura ku byaha akurikiranyweho kandi hasigaye bikeya kandi byose abyemera, ku buryo guhuza urubanza rwe n’urwa Nsengimana Herman utaratangira kwisobanura byaba ari ugutinza urubanza.

Icyakora urukiko nyuma yo gusuzuma ingingo ku mpande zombi, iz’ubushinjacyaha ni zo zahawe agaciro, maze urukiko rwanzura ko urubanza rwa Nsabimana Callixte ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana kuko ibyaha baregwa bifitanye isano.

Urukiko ntacyo rwavuze ku guhuza imanza za Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’urwa Paul Rusesabagina wagejejwe mu bucamanza ngo amenyeshwe ibyo aregwa.

Iburanisha ry’uyu munsi ryabaye uregwa n’umwunganira mu mategeko batari mu cyumba cy’ikoranabuhanga nk’uko bisanzwe, urubanza rukazasubukurwa ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka