Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Aba ni bo bacamanza batatu bazaburanisha Kabuga Félicien
Aba ni bo bacamanza batatu bazaburanisha Kabuga Félicien

Ni nyuma y’uko Urukiko Rusesa imanza rwa Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha.

Umucamanza wo muri Scotland witwa Iain Bonomy azayobora urugereko afashijwe n’umucamanza wo muri Uruguay witwa Graciela Susana Gatti Santana n’umucamanza uzaturauka muri Uganda witwa Elizabeth Ibanda-Nahamya, nk’uko Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwabitangaje.

Nubwo Kabuga yoherejwe kuburanira i Arusha mu rukiko rwa IRMCT mu rukiko rwa Loni, umwunganizi we yifuzaga ko yaburanishirizwa i La Haye mu Buholandi, avuga ko batewe impunge n’ubuzima bwe; imyaka ye, ndetse n’icyorezo cya coronavirus.

Kabuga Félicien ashinjwa gutera inkunga ikomeye Interahamwe zishe Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa
Kabuga Félicien ashinjwa gutera inkunga ikomeye Interahamwe zishe Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa

Itegeko ryo mu Bufaransa ku kohereza imfungwa kuburanira mu kindi gihugu cy’amahanga rivuga ko Kabuga azaba yagejejwe i Arusha mu gihe cy’ukwezi.

Tariki 16 Gicurasi 2020, nibwo Kabuga ushinjwa gutera inkunga ikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Paris mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka