Kuvurira COVID-19 mu ngo byatanze igisubizo mu kuvura abanduye batarembye

Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuvurira abanduye COVID-19 mu ngo ku bantu bari munsi y’imyaka 65 byatumye hirindwa kongera ibigo bikurikirana abanduye kandi binorohereza abagomba kubakurikirana n’ikiguzi cyo kubavura.

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Minisiteri zitandukanye ku ishusho rusange y’imiterere y’icyorezo cya COVID-19, aho MINISANTE yagaragaje ko mu bantu basaga 1000 bavuriwe mu ngo, abasaga 600 bamaze gusubira mu buzima busanzwe nta kibazo bafite.

Nyuma y’amezi atandatu uhereye ku wa 14 Werurwe 2020 icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda kugeza ubu, abagaragayeho uburwayi basaga 4800 abenshi batashye mu ngo basaga 3600, hakaba hamaze gupfa 29.

Hashyizweho imbaraga mu gupima, biva ku kigo kimwe bigera ku bitaro n’ahandi hangana n’ahantu 12.

Mu bijyanye no kwirinda kwanduza no kwandura hakurikiranywe amatsinda y’abagaragaweho uburwayi nk’aho mu kwezi kwa Kanama 2020 abarwayi benshi bagaragaye mu masoko ariko barakurikiranwa ku buryo byatumye habaho impinduka ku bipimo bya COVID-19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko kugeza ubu imibare ishimishije ugeranyije n’uko byari bimeze muri Kanama, ibyo akabishingira ku bipimo biherutse gufatwa ahinjirira abantu mu mujyi wa Kigali.

Avuga ko abantu bagera ku 2000 bapimwe mu bice byinjira mu Mujyi wa Kigali, byagaragaye ko babiri gusa ari bo banduye, bivuze ko nta bwandu bukwirakwiye mu baturage, bikagaragaza kandi ko amabwiriza n’ingamba zafashwe bigenda bishyirwa mu bikorwa.

Icyakora ngo ntabwo imibare iraba myiza ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali yari yafunzwe akaza kongera gukomorerwa, urugero ni nko mu bipimo byafashwe ku bantu 250 aho 150 nta kibazo bagaragaje ariko abandi bakaba bongera gupimwa ngo harebwe uko bahagaze.

Agira ati “Hariya hantu imiterere y’aho bakorera iracyakeneye gushyirwamo imbaraga kuko usanga uko bakora n’akazi bakora hakiri ikibazo cyo kwitwararika haracyakenewe gushyirwamo imbaraga, uyu munsi turatangaza imibare y’uko ku masoko bihagaze”.

Mu zindi mpinduka zagaragaye ni uko kuvurira abantu mu ngo byagaragaye ko ukurikije uko abantu bapfuye n’imyaka bari bafite, hafatwa imyanzuro y’uko abantu barwaye COVID-19 bari munsi y’imyaka 65 bashobora kuvurirwa mu ngo hanyuma uwaremba akaba ari bwo akurikiranwa mu yandi mavuriro n’ibitaro.

Agira ati, “Twashatse kumenya uko imibare y’abapfuye iteye n’ibindi bibazo bari bafite dusanga nibura abantu bari munsi y’imyaka 65 bashobora kuvurirwa iwabo kandi byatanze umusaruro.”

Ati “Byabaye igisubizo cyo kudakomeza kongera ibigo byinshi bivurirwamo n’abantu batanarembye mu gihe cy’iminsi 21, imvune ku baganga, n’ikiguzi cy’ubuvuzi, abantu basaga 1000 bavuriwe mu ngo kandi abasaga 600 barakize basubira mu buzima busanzwe”.

Minisitiri w’Ubuzima agaragaza ko ibyemezo byagiye bifatwa kurushaho ari nako ibipimo bihagaze, kandi amatsinda akekwaho kwandura na yo akaba agomba gukomeza gukurikiranwa by’umwihariko.

Ku bijyanye n’abava hanze, byagaragaye ko hari abafite ibyemezo ko bapimwe kandi bakaba bazima ariko bagera mu Rwanda bakongera gupimwa basanganwa COVID-19 kandi baragaragaje ko bazanye ibyemezo ko ari bazima bigakekwa ko byaba bigurwa (Forode), MINISANTE ikaba ibanza kubikurikirana kugira ngo ingendo z’indege zitazongera kuba intandaro yo kwinjiza icyorezo mu Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka