Menya Kaminuza n’amashuri makuru bigiye gutangira kwigisha

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, aratangaza ko hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, hari zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru bigiye gutangira gutanga amasomo abanyeshuri bari ku mashuri, ndetse bikanakoresha ikoranabuhanga.

University of Global Health Equity, imwe muri 6 zemerewe gufungura ku banyeshuri bose
University of Global Health Equity, imwe muri 6 zemerewe gufungura ku banyeshuri bose

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Uwamariya yavuze ko nubwo gufungura amashuri byatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri, imyiteguro yo yari yaratangiwe mbere, cyane cyane ku birebana n’isuku ndetse n’uko hazubahirizwa intera hagati y’abanyeshuri.

Ni ikiganiro cyahuje ba Minisitiri bane, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Uw’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, uw’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije n’uw’Ubucuruzi n’Inganda Soraya M. Hakuziyaremye, ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko hari kaminuza esheshatu zigomba gutangira muri uku kwezi k’Ukwakira, zikazajya zigisha hakoreshejwe uburyo bwo kureka abanyeshuri bagahura n’abarimu, ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga.

Yavuze ko hari amashuri yari yaragaragaje ko ashoboye kwigisha akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ndetse akaba yaranakomeje gutanga amasomo hakoreshejwe iryo koranabuhanga.

Izo ni Kaminuza ya Global Health Equity iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, Africa Leadership University, African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University Africa, Oclahoma Christian University na Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).

Ati “Izi esheshatu zifite uburyo buhamye bw’ikoranabuhanga, ariko zizanakoresha kujya mu ishuri abanyeshuri bagakurikira. Ahongaho ni abanyeshuri bose (imyaka yose) bo muri izo kaminuza”.

Carnegie Mellon University Africa na yo iri muri 6 zemerewe gufungura ku banyeshuri bose
Carnegie Mellon University Africa na yo iri muri 6 zemerewe gufungura ku banyeshuri bose

Minisitiri Uwamariya yavuze ko hari izindi kaminuza eshanu zizafungura na zo mu Ukwakira zihereye ku myaka imwe yo mu byiciro byo hejuru (uwa 3, 4 n’uwa 5 bitewe na gahunda kaminuza yigishamo), kugira ngo abarangiza bahe umwanya n’abandi.

Muri izo harimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Rwanda Polytechnic (hazaza abo mu mwaka wa nyuma gusa), INES-Ruhengeri, Kibogora Polytechnic ndetse na Mount Kenya University ishami rya Kigali.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari kaminuza enye zemerewe gufungura abanyeshuri bajya ku ishuri ku buryo busanzwe, ariko hajyayo gusa abo kuva mu mwaka wa 3-5.

Izo kaminuza ni Kigali Independent University (ULK), Ruli Higher Institute of Health Ste Rose de Lima, Rwanda Tourism University College ndetse na University of Kigali.

Hari kandi izindi kaminuza ebyiri, na zo zizafungura muri uku kwa cumi, abanyeshuri bose bakajya bajya ku ishuri uko bisanzwe ari zo ILPD na VATEL.

Minisitiri Uwamariya avuga ko n’izindi kaminuza zitavuzwe na zo zizakurikiraho, bitewe n’uko zizaba zagaragaje ko ziteguye gutangira.

Ku bijyanye n’amashuri yisumbuye, Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye harimo amashuri yigisha porogaramu mpuzamahanga, ayo akazemererwa gutangira na yo, ariko ko hari ibyo asabwa kubanza kuzuza.

Ku mashuri yigisha porogaramu y’igihugu ari na ho habarizwa abanyeshuri benshi, yo biteganyijwe ko azatangira mu kwezi gutaha kwa 11.

Ingengabihe yabo ngo izaba itandukanye n’isanzwe igenderwaho, hakazategurwa ingengabihe bitewe n’icyiciro n’umwaka abanyeshuri bigamo, kandi ko iyo ngengabihe izaba yasohotse mu cyumweru gitaha.

Ikiganiro n'abanyamakuru
Ikiganiro n’abanyamakuru

Minisitiri Uwamariya ariko avuga ko mu gifungura ibyo byiciro hazibandwa cyane ku banyeshuri bo mu myaka isoza, ni ukuvuga umwaka wa gatandatu w’abanza, uwa gatatu w’ayisumbuye n’uwa gatandatu w’ayisumbuye.

Aba bazahabwa ingengabihe yihariye, kugira ngo abava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi barangize, ndetse n’abarangiza amashuri yisumbuye bayarangize bahe abandi umwanya.

Minisitiri yavuze ko uko buri kiciro kizajya kijya gufungurwa, hazajya hasohoka ingengabihe yacyo, kandi hakazakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese izo universities zakomorewe kwiga zizatangira ryari? Izindizose zisigayese nazo zizafungurirwa murukukwezi? Cyangwa ninyuma yuku kwezi kwacumi(10)?

Nkundimfura Gedeon yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Nabazaga nkabiga muri grand seminary bemerewe gutangira grandseminary yikabwayi
Murakoze

Maniriho ange yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Nibyiza kuba abanyeshuri tugiye gusubira ku mashuri
ahubwo twibaza niba tuzababa twiga muri gahunda y’ukwa Cyenda cyangwa yu’kwa mbrere nkuko byari bisanzwe.

Ntirugira Hakim yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka