Abanyarwanda batatu bakekwaho Jenoside bafatiwe mu Bubiligi

Abanyarwanda batatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, batawe muri yombi ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru i Buruseli no muri Hainaut mu Bubiligi.

Ikinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi kiravuga ko nubwo Ubushinjacyaha butahise butangaza amazina yabo, bashobora kuba ari Pierre Basabose wahoze mu bari bagize ‘Akazu’ (k’uwahoze ari Perezida Habyarimana) akaba yari n’umwe mu bamurindaga, Séraphin Twahirwa ndetse na Christophe Ndangali.

Ubushinjacyaha bwo mu Bubiligi bwemereye ikinyamakuru Le Vif ko hafashwe Abanyarwanda batatu bari mu buhungiro mu Bubiligi, ko kandi bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baregwa ku mugaragaro “kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu”.

U Bubiligi bumaze gutegura imanza eshanu zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (muri 2001, 2005, 2007, 2009 na 2019), zatumye abantu icyenda bakatirwa.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Fabien Neretse yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara. Abandi bantu bane bategereje kuburanishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka