Huye: Bageze kure bitegura itangira ry’amashuri

Nyuma y’amezi arenga atandatu amashuri ahagaritswe kubera Coronavirus, kuri ubu hakaba hari gutegurwa uko abanyeshuri basubira ku ishuri, mu Karere ka Huye bageze kure babyitegura.

Inyubako y'ishuri Ikibondo izafasha mu gutuma bubahiriza intera ya metero mu ishuri
Inyubako y’ishuri Ikibondo izafasha mu gutuma bubahiriza intera ya metero mu ishuri

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, ngo bageze kure bubaka ibyumba by’amashuri 467 byagenewe kwigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Nubwo ibi byumba by’amashuri bitaruzura uko byakabaye bitewe no kubura isakaro bategereje guhabwa na Guverinoma y’u Rwanda, ngo bijejwe ko mu byumweru bibiri bazaba bamaze kubibona, ku buryo na bo bumva bazahita barangiza kubaka amashuri.

Agira ati “Mu Karere ka Huye turiteguye. Uko batanze ibikoresho ni ko tugenda tubikoresha. Nubwo mu nyubako 311 tuzubaka ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda dufite izirimo zisakarwa”.

Icyakora, inyubako z’amagorofa 11 bari kubaka ku nkunga ya Banki y’Isi zo nta cyizere cy’uko zizaba zuzuye ku itangira ry’amashuri kubera ko zo kuzubaka bitwara igihe.

Naho ku bijyanye n’abarimu, ngo bamaze gukora ibizamini ubu bari gushyirwa mu myanya.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bavuga ko bageze kure bitegura. Nk’ishuri ribanza ryigenga ryitwa Ikibondo, riri hafi kuzuza inyubako y’igorofa irimo ibyumba 10 byo kwigiramo, bisanga ibindi 19 bari basanganywe, harimo 12 byo mu mashuri abanza, na 7 by’inshuke.

Umuyobozi w’iri shuri, Françoise Uwera, avuga ko bari batekereje kwagura na mbere ya Coronavirus bitewe n’uko hari abana basubizayo kubera imyanya mikeya.

Ngo bari biteguye kuzajya bakira abanyeshuri barenga 1000, kuko iyi nyubako y’igorofa yagombaga kwakira 350 basanga 700 basanzwe bakira.

Akomeza agira ati “Byabaye mahire kuko ubungubu dufite aho tuzajya tubagabanyiriza kugira ngo tubashe gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu byerekeranye no kwirinda Coronavirus, nta bucucike. Uretse ko n’ubusanzwe urebye nta bucucike twagiraga”.

Muri Groupe Scolaire Indatwa n’Inkesha na ho imyiteguro bayigeze kure, nk’uko bivugwa na Padiri Charles Hakizimana uhayobora.

Urukarabiro rwo ku marembo ya GSOB
Urukarabiro rwo ku marembo ya GSOB

Agira ati “Udukarabiro twaratwubatse. Mu gihe dutegereje ingengabihe Minisiteri y’Uburezi izaduha, turi gutegura amashuri n’aho kuryama ndetse n’aho kurira. Kandi abana ba hano bari basanzwe n’ubundi bisanzura kuko ikigo ari kinini, imyiteguro ntizaturushya cyane. Icyo tuzakora ni ukubahiriza ingamba tuzashyirirwaho kugira ngo abana batazarwara”.

Asobanura ubunini bw’iri shuri ayobora, Padiri Hakizimana avuga ko mu bihe bisanzwe bitarimo Coronavirus, uburiro (refectoire) bafite bushobora kwakira abanyeshuri 1,500 nubwo abari bahatangiye mu kwezi kwa Mutarama bari 1,200.

Barebeye ku zindi nyubako bafite zidakoreshwa, ubundi ngo n’abanyeshuri 1,700 bahigira.

Naho muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ngo nta zindi nyubako nshyashya bubatse mu kwitegura abanyeshuri, ariko mu zo bafite bamaze kugena ko aho abanyeshuri barara nta bazemererwa kuryama ari babiri ku buriri, nubwo ari yo mategeko yari asanzwe agenderwaho.

Mu mashuri, bamaze kugena aho abanyeshuri bazajya bicara basize intera ya metero hagati yabo.

Aho gukarabira mu rwego rwo kwirinda Coronavirus na ho ubu ngo hamaze kugenwa, igisigaye ni uko ba rwiyemezamirimo batangira kubaka, kandi mu kwezi kwa cumi hagati bizaba byarangiye nk’uko bivugwa na Wilson Nzitatira ushinzwe iby’ubutegetsi muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Naho Ignatius Kabagambe, Division Manager ushinzwe iby’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko nubwo hagenwa itariki y’ifungura rya za Kaminuza, hazagenda hatangira izujuje ibisabwa.

Muri UR-Huye bamaze gushyira ibimenyetso ahashoborwa kwicarwa hasizwe intera ya metero
Muri UR-Huye bamaze gushyira ibimenyetso ahashoborwa kwicarwa hasizwe intera ya metero

Ati “Nubwo turi gukora amanywa n’ijoro kugira ngo ubuzima bwo kwiga busubire mu buryo, icya mbere ntabwo bizahita bisubira uko byahoze, ariko bigomba gutangira. Icya kabiri ntabwo amashuri yose azatangirira rimwe. Hazajya hatangira ayiteguye”.

Icya gatatu ngo ni uko gufungura amashuri bidashobora gukorwa mu buryo bwashyira abantu mu kaga. Ni yo mpamvu bizaba ngombwa ko hari abatangira abandi bakaba bategereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka