Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bihugu byose uretse Amerika, U Burusiya n’u Bwongereza

Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bagenzi baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ariko ikomeza gufunga imipaka ku bihugu bifite umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus harimo u Bwongereza, Amerika n’u Burusiya.

Abagenzi bemerewe kongera kwinira muri Afurika y
Abagenzi bemerewe kongera kwinira muri Afurika y’Epfo

Muri Werurwe 2020, iki gihugu cyafunze imbibi zacyo kugira ngo virusi idakomeza gukwirakwizwa.

Kuva kuri uyu wa kane, Afurika y’Epfo irafungura imipaka y’imbibi z’ubutaka hamwe n’ibibuga by’indege bitatu byingenzi i Cape Town, Durban na Johannesburg.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, yavuze ko abagenzi bose bahageze bagomba kwerekana ko nta bwandu bwa covid-19 bafite, biturutse ku bipapuro bazajya berekana bipimishirijeho mu bihugu byabo, ariko nanone ngo bagomba kubanza gusuzumwa ku yindi nshuro, mu gihe bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Abagenzi baturuka mu bihugu bifite ubwandu n’impfu ziri hejuru kurusha iki gihugu cya Afurika y’Epfo ntibazemererwa kwinjira muri iki gihugu.

Ariko nanone ngo hari abaturage bashobora kwemererwa kwinjira muri Afurika y’Epfo nubwo baba baturuka muri ibyo bihugu bifite ubwandu bwishi.

Ku wa gatatu, Madamu Pandor yabwiye abanyamakuru ati “Muri ibi bihugu tuzemera kwakira gusa abashoramari baturukayo, abadipolomate, abafite viza zishingiye ku bumenyi buhanitse ndetse n’abacuruzi [baturuka mu bihugu bifite ibyago byinshi], abo tuzabemerera ariko nta myidagaduro bazemererwa kujyamo”.

Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa bipimishije bagasanga baranduye bo ngo bazakoresha amafaranga yabo mu kwiyishyurira ikiguzi cyose cyo kwivuza n’ubufasha bazahabwa.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyibasiwe cyane n’icyorezo mu kugira impfu nyishi, n’abarwayi benshi kurusha ibindi bihugu byose byo ku mugabane waAfurika.

Kugeza ubu imaze kwemeza abantu 674,000 banduye icyorezo covid-19, harimo abashya babonetse 1,767 ku wa gatatu. Iyi mibare iteye inkeke kuko igize hafi kimwe cya kabiri cy’imibare y’ubwandu bwose buvugwa muri Afurika.

Hagati aho kandi muri iki gihugu, abantu 16,374 ni bo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’iki cyorezo.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka