Umuntu wa mbere wakize SIDA yapfuye afite imyaka 54

Timothy Ray Brown uzwi nka ‘The Berlin Patient’ cyangwa se umurwayi w’i Berlin, wahawe igice cy’imbere mu igufa cyitwa umusokoro n’utari urwaye muri 2007, ubu yishwe na kanseri yo mu maraso.

Timothy Ray Brown
Timothy Ray Brown

Uyu mugabo ntiyari agikeneye imiti igabanya ubukana kuko nta virusi itera SIDA yari agifite mu mubiri we.

Umuryango mpuzamahanga ukurikirana ibyerekeranye n’icyorezo cya SIDA (International Aids Society) uvuga ko Brown yari icyizere cy’uko umuti wa virusi itera SIDA ushoboka.

Timothy Ray Brown w’imyaka 54 yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yamenye ko afite virusi itera SIDA mu 1995 ubwo yari atuye i Berlin mu Budage. Mu 2007 aza kurwara kanseri yo mu maraso yitwa ‘acute myeloid leukaemia’.

Uburyo bwakoreshejwe mu kuvura Brown virusi iera SIDA bwari bufite ingaruka zikomeye ku buzima bwe kandi bunahenze. Ibi biracyari imbogamizi ikomeye ku barenga miliyoni 38 bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA biganjemo a baba munsi y’ubutayu bwa Sahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka