Musanze: Habaye igikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge n’ibiribwa byarengeje igihe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2020, mu kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Musanze habaye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge biherutse gufatirwa mu Karere ka Musanze no mu nkengero zaho.

Ibyamenwe byiganjemo kanyanga, urumogi, inzoga zo mu mashashi (living na real gin), inzoga z’inkorano ndetse n’ibiribwa byarengeje igihe (mayonnaise, ifu y’ibigori (pâte jaune), umunyu, n’ibindi).

Byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bibiri na mirongo icyenda mu mafaranga y’u Rwanda (6.172.090frw)

Mu bayobozi bitabiriye icyo gikorwa, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, ingabo na Polisi ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 50.

Mu butumwa bwahatangiwe n’Abayobozi batandukanye, bagarutse ku ngaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge haba ku muntu ku giti cye, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange bityo basaba buri wese kubyirinda no gukangurira abandi kubyirinda n’ababikoresha basabwa kubireka burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yagize ati: "Nk’inshingano z’ubuyobozi twiteguye gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukangurira abaturage kureka ibiyobyabwenge (kubicuruza, kubikora, kubitunda...) bagashyira imbere ibikorwa by’iterambere no kubungabunga ibyagezweho."

Yagiriye inama buri wese cyane cyane urubyiruko kureka kwishora mu biyobyabwenge abasaba gusenyera umugozi umwe ndetse bagafatanya n’ababyeyi babo mu bikorwa bifite akamaro, yibutsa n’abakoresha abana mu bikorwa bitemewe kubihagarika kuko amategeko abategereje kandi azubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka