Mu Bufaransa basubijeho Guma mu Rugo

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje itegeko ryongera kujyana abatuye mu Bufaransa bose muri Guma mu Rugo izamara ukwezi ikazarangira ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.

Perezida Macron yatangaje ingamba zikomeye zigamije guhangana n'icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu isura nshya
Perezida Macron yatangaje ingamba zikomeye zigamije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu isura nshya

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho muri iki gihugu hakomeje kugaragara ubwiyongere buri ku rwego rwo hejuru bw’abandura COVID-19. Kuri ubu ibitaro mu Bufaransa byongeye kurengerwa n’umubare munini w’abanduye covid-19 barenga ubushobozi bw’ibitaro mu minsi mike gusa.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko iki cyorezo cyongeye gukwira mu gihugu ku muvuduko udasanzwe ndetse urenze uwari witezwe.

Akomeza avuga ko ingamba zari zafashwe mu byumweru bibiri bishize zo kubuza urujya n’uruza cyane cyane mu masaha ya nijoro mu murwa mukuru i Paris no mu yindi mijyi ikomeye, ntacyo byafashije mu guhagarika ubwandu bushya bwiswe igice cya kabiri cy’icyorezo cyongeye kugaruka.

Abafite utubari batangiye kubika ibikoresho muri iyi guma mu rugo izamara ukwezi
Abafite utubari batangiye kubika ibikoresho muri iyi guma mu rugo izamara ukwezi

Guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, utubari, amazu y’ubucuruzi, amaguriro, amasoko, hamwe n’imirimo inyuranye biraba byafunzwe ariko ku banyeshuri bo bazakomeza amasomo ku mashuri nk’ibisanzwe.

Macron yagiranye inama idasanzwe n’Abaminisitiri mu ntangiriro z’icyumweru; nyuma y’inama zatanzwe n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi basabye ko hakongera gusubizwaho guma mu rugo kugira ngo iyi virusi igabanye umuvuduko iriho.

Iyi gahunda ya guma mu rugo ishobora kongera gusubizwaho mu bihugu by’i Burayi nk’uko umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ubitangaza ngo bitewe n’uko iki cyorezo kiri gukwira mu buryo bushya muri ibi bihugu, aho uwo muryango uvuga ko abantu barenga miliyoni 6 n’ibihumbi 500 by’Abanyaburayi bamaze kwandura Coronavirus yadutse mu yindi sura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka