Kuba Pariki ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w’Isi ni intambwe ikomeye ku gihugu

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Pariki ya Mukura-Gishwati yashyirwa mu murage w’isi bwemewe, ubu ngo ikaba yemewe iyo Minisiteri ikavuga ko ari ikintu gikomeye ku gihugu.

Pariki ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w'Isi
Pariki ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w’Isi

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, akaba yavuze ko bifitiye inyungu u Rwanda n’isi.

Yagize ati “Bituma twongera uko igihugu kigaragara mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bityo ba mukerarugendo benshi bakaza batugana baje kureba urwo rusobe rw’ibinyabuzima. Biratwongerera kandi ubukungu buturuka ku bidukikije (Green economy), haba ku nguzanyo cyangwa mu mpano bishingiye ku kuba twabungabunze ibidukikije n’ibinyabuzima muri rusange”.

Yongeyeho ko ubu aho hantu hatagifitiye akamaro gusa u Rwanda, ahubwo ko hagafitiye isi yose muri rusange.

Minisitiri Mujawamariya yagarutse kandi ku bigenderwaho kugira ngo pariki runaka ibe yakwemerwa mu murage w’isi.

Ati “Icya mbere ni ukubanza kwemeza ku buryo bwemewe n’amategeko ko iyo pariki cyangwa ishyamba ririnzwe nk’uko Leta y’u Rwanda yabikoze ubwo yemezaga ko Mukura-Gishwati ari Pariki ya kane mu gihugu. Icya kabiri ni uko iyo Pariki iba ifite imbibi zigaragara kandi zemewe, icya gatatu ni ukugaragaza inyigo yakozwe yerekana urusobe rw’ibinyabuzima ruri muri iyo Pariki”.

Ati “Ikindi ni ukugaragaza akamaro iryo shyamba cyangwa Pariki yashyizwe mu murage w’isi ifitiye abaturage bayituriye. Icya gatanu ni ugutunganya inyigisho zihabwa Abanyarwanda cyangwa abandi baza batugana mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yongeraho ko icya nyuma ari ugutunganya izo nyandiko zose zikagezwa ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), zitangwa n’igihugu gisaba ko iyo Pariki Mukura-Gishwati yakwemerwa nk’umutungo w’isi ubumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Burya ijambo "Paradis" risobanura Pariki (parc)cyangwa Garden(ethymologically).Niyo mpamvu bibles zimwe zivuga Eden Paradise zishaka kuvuga Eden Garden.Muribuka ko muli Eden naho habagamo urusobe rw’ibinyabuzima,harimo inyamaswa ndetse n’imigezi.Nkuko Genesis 2:10-14 havuga,Euphrates na Tigris (Hidekel) Rivers zari zifite source muli Eden Garden.Bisobanura ko Eden Garden ishobora kuba yarabaga muli Eastern Turkey y’iki gihe,hafi ya Lake VAN.Tuge twibuka yuko ijambo ry’Imana rivuga ko nyuma y’Umunsi w’Imperuka,Isi yose izaba paradis,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka