Abanyarwanda bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2% (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.

Abaturage bakaba babihera ku iterambere amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora hamwe n’umwete agira mu gukemura ibibazo.

Perezida Kagame kuva muri 2019 yari yarahagaritse kongera gusinyana imihigo n’abayobozi b’Uturere na za Minisiteri kubera ko uburyo yakorwagamo butakemuraga ibibazo by’abaturage, ntibunateze imbere imibereho yabo uko byifuzwa. Icyo gihe yasabye ko hanozwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage no kubakura mu bukene.

Uretse kuba yizerwa n’abaturarwanda bamugezaho ibibazo, ni umwe mu bayobozi ku mugabane wa Afurika bakunzwe kandi bizewe kuba bashobora gukemura ibibazo uyu mugabane uhura na byo, ibi bikagaragarira mu nshingano ahabwa ku rwego mpuzamahanga, urugero nko mu kuvugurura imikorere y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hamwe no guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Dr Usta Kaitesi
Dr Usta Kaitesi

Ubushakashatsi bwatangajwe na Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n’igipolisi hejuru ya 90%.

Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze naho 77.17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

Iki cyegeranyo cyamuritswe kuri uyu 30 Ukwakira 2020 kigaragaza ko n’ubwo abaturage bagaragaza ibyo bishimira, hari n’ibyo batishimira birimo uburyo bamwe mu baturage basiragizwa bitewe n’abayobozi batanga serivisi batitaye ku wo bayiha.

Icyegeranyo cya 2019 cyakozwe na RGB kigaragaza ko abaturage bishimiraga uburyo batekanye ku kigero cya 94.29%, bizeraga ubuyobozi bwabo n’ubwisanzure ku kigero cya 85.17%, naho gushora imari mu bikorwa by’imibereho myiza byari kuri 68.53%.

Perezida Kagame akunze gutega amatwi abaturage bagasabana bakamugezaho n'ibibazo
Perezida Kagame akunze gutega amatwi abaturage bagasabana bakamugezaho n’ibibazo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Itekinika ry’imibare riba mu Rwanda ubanza nahandi riba ku isi.

Good citizen yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka