Philippines: Umupolisi yishwe n’isake

Mu gihugu cya Philippines, umupolisi yishwe n’isake ubwo yageragezaga guhagarika umukino wo kurwanisha amasake, ukunzwe muri icyo gihugu.

Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu
Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu

Inkuru yatangajwe na televeision CNN iravuga ko ibi byabereye mu Ntara yitwa Samar iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo guhagarika iyi mikino yari irimo kubera mu nzu iri munsi y’ubutaka cyangwa se ‘cave’.

Uyu mupolisi rero yagerageje guterura iyi nkoko ariko icyuma cyari cyashyizwe ku maguru yayo mu gihe yari irimo kurwana kimutema umutsi wo ku kuguru.

Ubusanzwe inkoko zishyirwa mu mikino yo kurwana zambikwa ibyuma ku maguru ari na byo bituma imwe yica ngenzi yayo bityo ikaba iratsinze.

Muri Philippines bakunda umukino wo kurwanisha amasake
Muri Philippines bakunda umukino wo kurwanisha amasake

Umuvugizi wa polisi yavuze ko uyu mupolisi witwa Christina Bolok yajyanywe kwa muganga arimo kuvirirana, ariko bamugezayo amaraso yamushizemo ahita ashiramo umwuka.

Imikino yo kurwanisha inkoko aho muri Philippines yari yarahagaritswe mu kwezi kwa munani nyuma yo gusanga aho ibera ari hamwe mu hantu haturukaga abarwayi benshi ba Covid-19.

Usibye iyi nkoko yishe umupolisi, aho byabereye bahasanze izindi nkoko zirindwi, mu gihe abantu batatu bari bahari batawe muri yombi, naho abandi batatu baratoroka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka