Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi bamwe bakina hanze barimo Meddie Kagere na Rwatubyaye Abdul bamaze kugera mu Rwanda, mu gihe hari abo biteganyijwe ko bazahurira muri Cap-Vert.

Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert
Gusa kuri myugariro Salomon Nirisarike usanzwe ukina mu ikipe ya FC PYUNIK yo muri Armenia, ntakitabiriye uyu mukino nk’uko yabitangarije B&B FM Umwezi aho yayibwiye ko azamara ibyumweru bibiri mu kato, nyuma yo kumusangamo icyorezo cya Coronavirus hamwe n’abandi bakinnyi batanu bakinana.
Ibi biraza gutuma imikino ibiri Amavubi afite na Cap-Vert, aho uwa mbere uzabera hanze tariki 11/11/2020, naho uwo kwishyura ukazahita ubera I Kigali tariki 17/11/2020, atazabasha kuwitabira kugeza ubu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|