Kwiyerekana mu myenda y’imbere mu marushanwa ya Miss Africa Calabar ntibivugwaho rumwe

Mu Rwanda harimo kuba amarushanwa y’ubwiza azahitamo umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Nigeria mu marushanwa ya Miss Africa Calabar.

Kimwe mu byiciro by’aya marushanwa harimo aho abakobwa barushwanwa bagomba kwiyerekana bambaye imyenda y’imbere, ikintu kitavugwaho rumwe na benshi.

Izi impaka zakunze kugaragara iyo habayeho amarushanwa y’ubwiza bisaba ko abayitabira bigaragaza bambaye imyenda yo kogana (bikini). Abategura aya marushanwa bavuga ko ari kimwe mu bisabwa ku rwego mpuzamahanga atari mu Rwanda gusa.

Tariki 25 Ukwakira 2020 nibwo amajojonjora yabaye hagasigara abakobwa batanu bazavamo umwe uzakomeza. Aba bose biyerekanye bambaye bikini ariko abenshi barenzaho agatambaro. Ku mbuga nkoranyambaga abenshi berekanye ko batabyishimiye.

Uwitwa Lydie Mutesi Mwambali yanditse ati “Mumpugure,harya ubwiza bw’umukobwa bubonwa ari uko ashyize hanze ubwambure akiyereka? Hanyuma se muri aya marushanwa y’ubwiza bagenzi babo b’abahungu ko ntarabona amafoto yabo nk’aya bo ntibibareba?” Ingabire Immaculée yamusubije ko ubusa ari ubusa nyine kandi ubwiza butareberwa mu busa.

Abandi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari ikibazo cy’imyumvire. Uwitwa Safari Damien avuga ko ababyita umuco bakarebye uko imyambarire yagiye ihinduka mu myaka ishize. Yagize ati “Guhera kera mu Rwanda bambaraga utuntu twahishaga imyanya y’ibanga gusa ku mukobwa, ibi byo kwambara bita kwikwiza ni umuco w’abazungu twitije. Rero kugeza ubu ababyita umuco bakarebye ko umuco mu myambarire wagiye uhinduka, kubona abana b’abakobwa bambara kuriya nta gitangaza kirimo."

Ababyeyi bo ntibabikozwa. Muhimpundu Claudine ufite abana b’abakobwa babiri avuga ko ntaho abizi, yewe bidakwiye. Ati “Njyewe uko narezwe ntaho nabonye umukobwa yambara ubusa ngo ni ukwerekana ubwiza, mbonye umwana wanjye aje akambwira ko ashaka kujya muri bene ayo marushanwa ntago nabyemera.”

Nyamara undi mubyeyi we siko abyumva kuko avuga ko yamushyigikira. Secumi Richard avuga ko yanamuherekeza. Ati “Umukobwa wanjye aje akambwira ko ashaka kujya muri ayo marushanwa namushyigikira nkanamuherekeza yewe. Kuko n’ubundi aba yajya ku mazi akambara uko nyamara hariya afite kuba anakorera amafaranga n’ibindi byinshi.”

Izi mpaka ntizirangira kuko buri wese avuga ibye, gusa amarushanwa y’ubwiza ategurwa mu Rwanda kwiyerekana muri iyi myambaro ntabwo bibamo. Urugero rw’irushanwa rizwi cyane muri ayo abera mu Rwanda ni iryo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Abitabira iri rushanwa biyerekana mu makanzu n’imyenda y’umuco, ababaha amanota bakagendera ku bwiza, ubwenge n’umuco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubundise ubwisa bw’umuntu bureberwa mukwambara ubusa?njye Ndumva bidakwiriye,ndabyumva habaho gutira umuco ahandi,ariko twagakwiye gutira imico myiza,itari myiza tukayireka

X yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ntago bikwiye rwose kuko haruwo ureba ukabona yambaye ubusa neza neza bajye Bambara neza pee

Fille yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Abakobwa bage bibaza impamvu Abagabo batajya banika ibibero n’amabere yabo mu ruhame.Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

gasagara yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka