Gatsibo: Nta mpungenge z’inzara bafite nubwo bahuye n’ibibazo by’izuba n’ibyonnyi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ishizwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko nta mpungenge z’inzara bafite nubwo hegitari 390.5 zatewe ibigori ntibyamera kubera izuba, ndetse n’izindi 53.8 zigaterwa imyaka ikazamo udusimba bita imikondo y’inyana (Milliapodes).

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene

Igihembwe cy’ihinga 2021A mu Karere ka Gatsibo hahujwe ubutaka buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 16,154 ku bigori, hegitari 1,291 ku muceri, hegitari 2,702 ku bishyimbo, hegitari 208.8 kuri soya na hegitari 443 ku myumbati.

Ubu buso bwose bwaratewe ndetse bunarenga ubwari buteganyijwe ku kigero cya 128.5%. Habonetse imbogamizi y’imvura cyane ku bahinzi b’ibigori mu Mirenge ya Nyagihanga na Ngarama, ariko by’umwihariko mu Murenge wa Gatsibo aho hegitari 387 zatewe imbuto ntive mu butaka.

Muri rusange muri iyi mirenge uko ari itatu, hegitari 390.5 ni zo zatewe ibigori ntibyamera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko aho ibigori bitameze ubu hatewe ibishyimbo kandi imvura yabonetse ku buryo byameze.

Ati “Koko byarabaye ariko aho imvura igwiriye twagiriye inama abahinzi guhita bateramo ibishyimbo kandi ubu byamaze kumera. Iyo bongera guteramo ibigori twajyaga gukererwa igihembwe cy’ihinga B”.

Uretse imirenge yatinze kubona imvura imyaka yatewe ntimere, Imirenge ya Rwimbogo, Rugarama, Murambi na Gatsibo, hegitari 53.8 zatewemo imyaka iramera ariko igaragaramo udusimba bita imikondo y’inyana (Milliapodes).

Manzi Theogene avuga ko hatewe imiti ariko na yo bigaragara ko itatwica, abaturage bagirwa inama yo kudutoragura mu mirima. Avuga ko uko imvura igenda yiyongera dupfa, ku buryo bizeye ko tuzashira.

Agira ati “Twafatanyije n’abaturage gutoragura utwo dusimba mu mirima, ariko na RAB yaradufashije yohereza inzobere mu kurwanya ibyonnyi mu myaka turafatanya haterwa n’imiti, ariko bigaragara ko itatwica, ariko aho imvura igwiriye turimo gushira kuko iratwica ubwayo”.

Akomeza avuga ko ubu barimo gukurikirana aho twagaragaye kugira ngo barebe ko twashize, ndetse no kugenzura ko nta handi twaba twarafashe imyaka.

Uyu muyobozi yizera ko hamwe n’izi ngamba nta mpungenge z’inzara abaturage bazahura na yo, kuko buri kiza cyashakiwe igisubizo.

Ati “Oya nta mpungenge z’inzara twagira kuko niba twarahinze hegitari zisaga ibihumbi 19, ikindi aho imyaka itameze bakaba barabibyemo indi ndetse n’udusimba turwanywa nta mpungenge twagira rwose. Gusa ni ugukomeza tukarwanya ibyo byonnyi kandi icyizere kirahari twatangiye kubona imvura”.

Inama zigirwa abaturage harimo kuhira imyaka aho bishoboka no gufatira ibihingwa ubwishingizi kugira ngo nihaboneka ikiza bareke guhomba burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka