Miliyoni 500 Frw zigiye gufashishwa imishinga y’urubyiruko yazahajwe na COVID-19
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA), tariki ya 29/10/2020, batangije ku mugaragaro ikigega cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko yazahajwe n’icyorezo cya Koronavirusi ndetse n’imishinga mishya rwahanze igamije kugikumira.
- Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y’urubyiruko
Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka ku bukungu muri rusange, cyane cyane ku mishinga y’urubyiruko. Ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ryerekanye ko imishinga 94.9% y’Urubyiruko yahungabanyijwe na Koronavirusi, imishinga 3% ihindurirwa imiterere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, imishinga 2% ikaba ariyo itarahungabanye.
“Imishinga y’urubyiruko yagize ibibazo bikomeye babura igishoro, babura ibikoresho by’ibanze, ndetse nimbogamizi zo kugera ku baguzi; ku buryo tuvuga tuti twabafasha iki kugira ngo ya mishanga yari yahanze imirimo ntisubire unyuma?” Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco atangiza ku mugaragaro iki kigega.
Akomeza agira ati “niyo mpamvu rero twatekereje iki kigega kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari basanzwe bafite imishinga yatanze akazi kuri benshi yahungabanye mu gihe cya COVID19, na ba bandi bahanze ibishya byatanze imirimo mu gihe cya COVID-19.”
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Bwana Maxwell Gomera yasabye urubyiruko kwihatira guhanga ibishya no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije nk’inzira yo kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Rubyiruko, muharanire guhora muhanga ibishya kandi mugire inyota yo gukoresha amahirwe yose abakijije, kuko ari byo bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Twishimiye gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubashyigikira”.
“Kuri mwe nk’urubyiruko, birashoboka guhindura imbogamizi mo amahirwe. Iki kigega kije gushyigikira imishinga yanyu kugira ngo mwiteze imbere, munatange umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu,” Chon Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda.
Ibisabwa kugira ngo umushinga uterwe inkunga harimo kuba nyirawo ari umunyarwanda uri hagati y’imyaka 16 na 30 kandi aba mu Rwanda. Ku mishanga isanzwe ikora, umushinga ugomba kuba waratangiye mbere ya mutarama 2019, naho ku mishanga mishya igamije guhangana na koronavirusi, umushinga ugomba kuba waravuye mu bitekerezo waratangiye gushyirwa mu bikorwa.
Gusaba guterwa inkunga byatangiye tariki ya 29/10/2020 bikazasoza tariki ya 18/11/2020, bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
- Nimuce inkoni izamba - Abarimu b’amashuri yigenga babwira Koperative Umwalimu SACCO
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abakize ni 443
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 350
- Mu Rwanda abantu 333 bakize COVID-19, ntawapfuye
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19
- Insengero nizifungurwa hari amadini n’amatorero ashobora gutakaza abayoboke
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze , ndikubaza ese iyi nkunga izagera no kubafite ibijyanye na made in Rwanda ko mfite umushinga ukora inkweto nshya kandi ko natangiye muri iki gihe cya covid??? Murakoze
Mudukorere ubuvugizi iyi ministerial y’urubyiruko igere hasi yekugarukira mukarere igere no kumudugudu dufite byinshi ariko tubura ago tubinyuza rwose
Njye mfasha bagenzi banjye mugukora amaturagiro y’amagi ngurisha imishwi y’inkoko
Ndimubworozi bw’inkwavu
Natangiye ubworozi bw’ingurube ariko ntibatwegera niyo support situzi aho ihera.
Wiriwe neza Wellars.
Inzego z’urubyiruko ziriho kugeza ku rwego rw’umudugudu. Mwabegera mukabanyuzaho ibitekerezo byanyu cyangwa mukabyohereza kuri email: [email protected]
Ukeneye kwiyandikisha mu bazatoranywamo abahabwa iyi nkunga wakuzuza ifishi iboneka kuri iyi link: https://bit.ly/3jyyYws.
Murakoze.