MINEDUC yasabye abayobozi kuva mu biro bagakurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri

Minisiteri y’Uburezi irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha inzego zifite mu nshingano uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, gukurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri hubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 mu bana.

Inzego z'ibanze zasabwe imikoranire mu kwirinda COVID-19 mu gihe abana basubukuye amasomo
Inzego z’ibanze zasabwe imikoranire mu kwirinda COVID-19 mu gihe abana basubukuye amasomo

Ni mu nama yateguwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, yateraniye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, yari igamije kurebera hamwe uko imyiteguro y’itangira ry’amashuri ku itariki 02 Ugushyingo 2020 rihagaze mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

Muri iyo nama yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, hatanzwe ibitekerezo binyuranye birimo no kugaragaza impungenge ku migendekere myiza y’itangira ry’amashuri.

Mu bibazo byibanzweho, byigiwe hamwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 mu gihe abana batangiye kugaruka ku mashuri, harimo kumenya uburyo abana bazabona udupfukamunwa n’imikoreshereze myiza yatwo, uburyo bwo kongera isuku ku bigo by’amashuri, ibikoresho bifasha abarimu kuba bakwirinda kwanduza abana.

Izindi mpungenge zagaragajwe ni iz’ubwirinzi bw’ahantu hahurira abantu, bagaruka ku nkambi ya Gihembe aho ishobora kuba inzira yo gukwirakwiza COVID-19 mu gihe abana bazajya bava muri iyo nkambi bajya kwiga hanze yayo.

Hagaragajwe n’ikibazo kijyanye n’imyiteguro y’aho abana bazarira n’aho bazarara mu gihe bazaba bageze mu kigo, no ku mpungenge z’ibikoresho by’amashuri byifashishijwe mu bihe byo kwirinda COVID-19, bavuga no ku kibazo cy’abarimu bigisha mu Rwanda baturutse hanze y’u Rwanda, aho na bo bashobora kuba baba nyirabayazana w’ikwirakwizwa rya COVID-19, mu gihe hadakozwe ubugenzuzi bwimbitse.

Ni ibibazo byagiye biganirwaho hahabwa ijambo buri wese ubifite mu nshingano, aho byagiye bifatirwa inyigo zijyanye no kubishakira umuti hirindwa ibibazo byakururirwa abana bagarutse ku ishuri.

Ku kibazo cy’abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, Dr Irenée Ndayambaje Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), yavuze ko kizakurikiranwa ku buryo kitazabangamira imigendekere myiza y’itangira ry’amashuri.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Irenée Ndayambaje
Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Irenée Ndayambaje

Yagize ati “Niba hari abarimu bataraza navuga ko bakererewe, bagombye kuba barageze mu Rwanda bagapimwa, abayobozi b’ibigo bibakoresha bihutire kubamenyesha. Nko mu cyumweru gishize twakoranye n’inzego zo mu Ntara y’Iburasirazuba, hari abashoboye kwinjira baturutse ku mupaka wa Nemba, nta n’impamvu hano bitakunda, icyangombwa ni uko mbere yo kuza aba yarapimwe yagera no mu Rwanda akongera agapimwa tukamenya ibisubizo bye, hanyuma akinjira muri sosiyete Nyarwanda nk’uko n’ahandi hose bigenda”.

Ku kibazo k’inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi ifite abana biga hanze yayo, Felix Ndayambaje Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yamaze impungenge abitabiriye iyo nama, aho yemeza ko ku bufatanye n’abahagarariye impunzi n’inzego z’umutekano, bashyizemo imbaraga ku buryo nta kibazo barabona kidasanzwe gitewe n’iyo nkambi.

Ati “Ni inkambi yari iduhangayikishije ariko ubona imbaraga dushyiramo nta kibazo kiraboneka kidasanzwe, ku bijyanye n’itangira ry’abana, kubera ko hari abana bo muri iyo nkambi biga hanze, twasabye ibitaro bya Byumba gupima abana baba mu nkambi bazaza kwiga kugira ngo tumenye uko bahagaze mbere yo kwinjira mu mashuri”.

Ku bindi bibazo byakomeje kugaragazwa, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yasabye abayobozi bose b’inzego z’ibanzi gutanga umusanzu wabo mu gukurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri bidahariwe gusa abafite uburezi mu nshingano, hakaba hashyizweho n’itsinda rigiye gukurikirana imigendekere y’itangira ry’amashuri.

Asaba abayobozi kurangwa no gutanga amakuru, hagamijwe kwirinda COVID-19 mu bigo by’amashuri hagendewe ku bunararibonye bamaze gukura mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard

Ati “Ubu tugeze ahantu heza mu rwego rwo kurwanya COVID-19, amasomo twigiye muri iki cyorezo ni yo azadufasha kugira ngo itangira ry’amashuri rigende neza. Ikindi ni uko kurwanya icyorezo nk’iki, amakuru ni ingenzi kugira ngo ikibazo nikivuka abantu bakimenye vuba bakorane n’inzego zitandukanye hanyuma gifatirwe imyanzuro”.

Minisitiri Twagirayezu kandi yasabye inzego zitandukanye gukurikirana ko abana bose basubiye ku ishuri, asaba n’ababyeyi bafite abana bahuye n’ibibazo binyuranye birimo kubyara imburagihe gufashwa gusubira ku ishuri, ndetse n’ubuyobizi bukabibafashamo bubaha ibikenewe, avuga ko abazafatwa babujije abana ujya kwiga bazafatirwa ibyemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka