Lil Wayne yatangaje ko ashyigikiye Donald Trump mu matora

Mu gihe benshi mu birabura b’Abanyamerika bashinja Donald Trump kuba ari we wihishe inyuma y’ihohoterwa ribakorerwa, ndetse benshi mu byamamare bakagaragaza ko batamushyigikiye, Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil Wayne, kuwa 29 Ukwakira 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko ashyigikiye Donald Trump, nyuma y’ikiganiro cyiza bagiranye.

Lil Wayne yatangaje ko mu biganiro bagiranye harimo ibirebana n’amavugurura agomba gukorwa mu butabera, cyane ku birebana no gufunga abantu, ndetse na gahunda idasanzwe ya Donald Trump, ifitiye abirabura inyungu.

Lil Wayne yagize ati “Maze kugirana ikiganiro na Donald Trump, ku bijyanye n’ibyo amaze guhindura kugeza ubu mu butabera, kandi na gahunda ye izagirira abaturage akamaro. Yumvise ibyo twavuganye byose, kandi yavuze ko azakora uko ashoboye akabishyira mu bikorwa”.

Muri gahunda idasanzwe ya Donald Trump, harimo ko azatanga miliyari 500 z’amadorari ku baturage b’abirabura batishoboye, akazabaha ubuvuzi budahenze kandi bukwiye, ndetse agaha igishoro ku mishinga mito y’abirabura kugira ngo bizamure mu bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka