Tanzaniya: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze uburyo amatora yagenze

Umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya avuga ko mu matora yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yuje uburiganya mu mvugo ikomeye, mu cyo yise "amatora akojeje isoni".

Tundu Lissu
Tundu Lissu

Ku ruhande rwa komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yo, yavuze ko ibyo birego bidafite ishingiro.

Abakoresha Interineti bavuze kandi ko imbuga nkoranyambaga nyinshi harimo nka WhatsApp na Twitter, zose zari zafunzwe. Muri rusange ni amatora yabaye mu mutuzo nyuma y’ibikorwa by’ubushyamirane hagati y’inzego z’umutekano n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta muri Zanzibar byabaye ku wa kabiri aho polisi yahakanye ko yarashe abantu 3 nk’uko byari byemejwe n’abadashyigikiye Leta.

Ibiro by’itora byose ku mugoroba wo ku wa Gatatu byari byarangije gufunga hose mu gihugu, kandi ibizava mu matora biteganyijwe gushyirwa ahagaragara mu cyumweru kimwe.

Perezida John Magufuli ushaka manda ya kabiri ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryayoboye Tanzaniya mu myaka myinshi kuva mu 1961.

Undi uhabwa amahirwe, uhanganye na Magufuli ndetse ufite abayoboke benshi ni Tundu Lissu, uyu yarokotse igitero cyari kigamije kumwica aho yarashwe amasasu 16, mu myaka itatu ishize. Yongeye gutahuka avuye mu Bubiligi muri Nyakanga aho yari maze iyi myaka yose yaragiye kwivuriza ibikomere by’amasasu.

Ku rubuga rwa Twitter, Bwana Lissu yavuze ko habaye uburiganya mu matora ati: “Ni amatora ateye isoni.“

Yongeye kugaragaza amashusho yerekana abaturage bafata igikapu cyuzuyemo amajwi bivugwa ko yabanje kuzuzwa mbere, avuga ko yakiriye raporo zigaragaza amakosa akabije, harimo no kuba abashinzwe amatora babuzaga abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakabuzwa kugera ku biro by’itora gukurikirana amatora.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora, umucamanza Semistocles Kaijage, yahakanye aya makuru avuga ko nta shingiro afite.

Muri rusange, abakandida 15 barahatanira kuba perezida. Barimo Bernard Membe wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wakoranye na Magufuli na we wanenze bwana Magufuli nyuma yo kwitandukanya n’ishyaka riri ku butegetsi. Ibi na byo biri mu bigarukwaho ko ishyaka CCM riri ku butegetsi ritagifite abayoboke benshi nko mu bihe byashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni hake cyane batiba amajwi mu matora.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

karasira yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka