Muhanga: Imodoka yarenze umuhanda umuntu umwe arapfa abandi bane barakomereka

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Kagari ka Remera habereye impanuka y’imodoka nto y’ivatiri yavaga mu Karere ka Ngororero yerekeza i Muhanga.

Iyo modoka yari irimo abantu batanu yageze mu Mudugudu wa Muhanga mu Karere ka Muhanga irenga umuhanda, umuntu umwe ahita apfa, abandi bane barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yaturuse ku muvuduko munini iyo modoka yagenderagaho, uwo muhanda ukaba wari urimo n’ubunyerere bwaturutse ku mvura yari irimo kugwa.

Yaboneyeho no kwibutsa abantu kwigengesera muri ibi bihe by’imvura n’ubunyerere, bakirinda umuvuduko ukabije, bakubahiriza n’andi mabwiriza abagenga mu gihe bari mu muhanda.

Umurambo w’uwapfiriye muri iyo mpanuka ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga.

Hari amakuru avuga ko uwitabye Imana ari umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yari afite ubukwe mu kwezi gutaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Imana imwakire ariko birababaje cyane yoo mbega agahinda nigihe cyari kigeze

Semana Judith yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo uyu mwana w’umukobwa disi! Police rwose niyongere ibyutse cg ikangure abashoferi tumaze kwibagirwa ; Gerayo amahoro !

J Damascène Boncoeur Nkundumukiza yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Kevine twagukundaga kandi imana ikwakire mubayo kandi twin wihangane

Racheal mugenimwiza yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Mana wee!!! Uwo mwana wumukobwa aruhukire mu mahoro!! Wabona yari yaravuy murukiko akaba yari unugore mu mategeko!!

Ibubihe byimvura biradusaba kugabanya akariro bwo kuko utitonze ubyzima bwagenda KBS!!!

Safety journey

Iranzi Ferdinand yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Mana umwakire peter nawe Imana igukize nshuti yanjye kdi Igukomeze kubura umufasha ntibyoroshye.

Alliantie yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

RIP sweetheart Kevine.

Allias yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

Mana umwakire peter nawe Imana igukize nshuti yanjye kdi Igukomeze kubura umufasha ntibyoroshye.

Momon yanditse ku itariki ya: 30-10-2020  →  Musubize

RIP kevine

Ngirinshuti Japhet yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka