Tanzania: Umuhanzi Mwana FA wakoranye indirimbo na Active bo mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite

Uyu muhanzi ubusanzwe yaririmbaga indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop. Kuba yatorewe kuba umudepite ni ibintu byatangaje abantu bitewe n’ubwoko bw’injyana aririmba, benshi bakaba bataramuhaga amahirwe ubwo yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

umuhanzi Mwana FA ubu yinjiye muri politiki nk'umudepite
umuhanzi Mwana FA ubu yinjiye muri politiki nk’umudepite

Mwana FA amazina ye ya nyayo ni Hamis Mwinjuma, akaba ari umudepite mushya uhagarariye agace ka Muheza.

Igitangaje kuri uyu muhanzi ni uko ari umwe mu bantu ba mbere batangaje ku mugaragaro ko banduye icyorezo cya coronavirus kicyaduka muri Tanzania, nyuma akaza gukira.

Icyakora Leta ya Tanzania iyobowe na Magufuli yaje kuvuga ko icyorezo cya COVID-19 kitakirangwa muri Tanzania, ndetse avuga ko icyorezo cyirukanywe n’imbaraga z’amashengesho, Leta ihita inahagarika kongera gutangaza ibirebana n’imibare mishya yaba iy’abapfuye n’abanduye.

Mwana FA yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo n’itsinda rya Active, indirimbo bise "Go Mama" yanakunzwe na benshi.

Mwana FA yiyamamarizaga ku itike y’ishyaka rya CCM (chama cha mapinduzi) riri ku butegetsi aho yatowe n’abantu basaga gato ibihumbi mirongo ine na birindwi na magana atanu (47,578). Uwo bari bahanganye Yosepher Komba wo mu ishyaka rya Chadema na ryo rikomeye ariko ritavuga rumwe n’ubutegetsi yabonye amajwi ibihumbi cumi na bibiri (12.034).

Mwana FA abaye umuhanzi wa kabiri winjiye muri politiki nyuma y’undi muhanzi na we w’umuraperi Joseph Haule uzwi cyane ku izina rya "Professor Jay" na we wari usanzwe ari umudepite ariko akaba yaratakaje umwanya aho yatsinzwe nyuma yo kubura amajwi. Ubu na we yari yiyamamarije ku itike ya Chadema ariko abona amajwi 17.375.

Amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko muri Tanzania yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020. Icyakora ayo matora ntiyavuzweho rumwe, hakaba hari impungenge ko ibizayavamo bishobora kutazumvikanwaho n’impande zari zihanganye ndetse n’amahanga.

Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije muri Ambasade yazo muri Tanzania zavuze ko zifite impungenge z’imigendekere y’amatora n’ibizayavamo kuko ngo ibirego by’amashyaka atavuga rumwe na Leta n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gushimangira ko yabayemo uburiganya bw’amajwi kandi ngo n’ibirego bifite ishingiro.

Biteganyijwe ko ibyavuye muri ayo matora bizamenyekana nyuma y’icyumweru kimwe (bishobora gutangazwa ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha).
Perezida John Magufuli wiyamamaje ahagarariye ishyaka Chama Cha Mapenduzi (CCM) arahabwa amahirwe yo gutsindira kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri.

Uvugwa cyane mu bo bahanganye ni Tundu Lissu, wagarutse mu gihugu aturutse mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuriza ibikomere yatewe n’amasasu menshi yarashwe mu myaka itatu ishize.

Muri rusange abakandida 15 ni bo bahataniye kuyobora icyo gihugu mu matora aherutse gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka