Menya amahirwe ahishiwe abazahitamo kwiga muri za TTC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), gihamya ko hari abanyeshuri benshi bo mu mashuri yisumbuye batazi amahirwe yateganyirijwe abahitamo kwiga mu mashuri y’inderabarezi (TTC), kandi yaratangiye no gutangwa.

Abanyeshuri b'abahanga barakangurirwa kwiga mu mashuri y'inderabarezi
Abanyeshuri b’abahanga barakangurirwa kwiga mu mashuri y’inderabarezi

Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri b’abahanga gukurikira iby’uburezi bakanabukora nk’umwuga, kuko ngo hari benshi babwiga ariko bagahitamo kujya gukora ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, akangurira abantu kwiga uburezi, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe yihariye, arimo no kwishyurirwa kaminuza.

Agira ati “Abize uburezi bose ntabwo bari mu burezi, bagiye bajya gukora mu bindi bice bigize ubuzima bw’igihugu. Politiki y’igihugu ariko ni uko abantu bize uburezi bakomeza umwuga w’uburezi, cyane ko hari byinshi bahishiwe, mwibuke ko Inama y’Abaminisitiri yo muri Mutarama 2019, yafashe umwanzuro w’uko abanyeshuri b’abahanga bagana amashuri nderabarezi bagomba kuzajya bishyurirwa 50% y’ikiguzi cy’uburezi”.

Arongera ati “Ibyo bintu ubu byaratangiye, n’abanyeshuri batwumva uyu munsi bumve ko 50% y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019-2020, twayohereje ku ma TTC yabo”.

Uretse ibyo, abari mu mwuga hari imyaka basabwa kwigisha, nyuma abashatse gukomeza muri kaminuza na bwo bakaba bakwishyurirwa amafaranga akenerwa, nk’uko Dr Ndayambaje abivuga.

Ati “Urangije TTC ukigisha imyaka itatu, Leta izajya ikwishyurira 100% ikiguzi cy’uburezi muri kaminuza. Kandi mu gihe urangije kaminuza, abo murangizanyije ariko batize uburezi bazajya bahita batangira kwishyuzwa na BRD, ariko wowe bazaguhereza dipolome yawe wigendere kubera ko wize uburezi, ntawe uzakwishyuza n’igiceri cy’atanu”.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje

Ati “Ayo ni amahirwe akomeye abize uburezi bateganyirijwe, ku buryo abarangiza muri iryo shami bajyaga bigira ahandi noneho bazajya baza mu burezi bagatanga umusanzu mu byo bize. Umwuga w’uburezi bigaragara ko wagufasha ubwawe, ukaba n’irembo ryiza kugira ngo utange umusanzu ku buzima bw’igihugu”.

Dr Ndayambaje avuga kandi ko abantu batize uburezi ariko bafite ubumenyi mu masomo bize, ko na bo bakinguriwe amarembo mu burezi, bagaherekereshwa amahugurwa ku bijyanye no kwigisha, ayo na yo ngo ni andi mahirwe yatanzwe.

Ayo mahirwe yose ngo azatuma nta bongera kujya mu mwuga wo kwigisha batabifitiye ibyangombwa, cyane ko Komisiyo y’abakozi ba Leta iherutse gusohora raporo ivuga ko mu Rwanda hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta, bigisha ariko badafite ibyangombwa bibahesha akazi.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu 63,986 kandi ko muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, na ho mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bakaba bangana na 76%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza kandi bizatuma umubare wabarimu wiyongera byityo umwarimu yoroherezwe akazi abone niko ategura
Amasomo neza

Asimwe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

NI BYIZA TURABISHIMYE ARIKO NIBA ARI AMAHIRWE MWARIMU ABONYE,IMBOGAMIZI Z’IMYAKA UMUNTU AFITE ZIZAVEHOKUKOHARI BENSHI BAKUZE ARIKO BAFITE INYOTA N’UMUTIMA BYO KWITANGIRA UBUREZI N’IGIHUGU MURI RUSANGE ARIKO IYI CONDITION IKABA YAMUZITIRA KANDA ASHOBOYE.

MURAKOZE.

NIYOMUGABO EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Muraho neza mutubarize Ese abanyeshuri biga muri zakaminuza zigenga ariko bakaba biga uburezi twe ntakunu leta yadufasha??

Nkunfimfura Gedeon yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka