Sobanukirwa byinshi ku burwayi bwo mu nda buterwa no kurya amafunguro ahumanye

Uburwayi bwo mu nda buterwa no kurya amafunguro ahumanye burasanzwe ndetse benshi babufata nk’ubworoheje, nyamara hari ubwo bugira ingaruka zikomeye rimwe na rimwe zishobora no kuba urupfu ku bantu bamwe.

Ubu burwayi bubaho akenshi nyuma yo kunywa cyangwa se kurya ibyagiyeho bagiteri (udukoko dutera indwara) cyangwa se n’ibiduturukamo (des substances sécrétées par les bactéries), inzoka ndetse na virus. Na none kandi bushobora guterwa no kurya ibiryo byifitemo uburozi karemano nk’ibihumyo bitaribwa.

Muri Canada imibare igaragaza ko miliyoni 11 z’abantu bahura n’ubu burwayi byibuze inshuro imwe mu mwaka.

Abanyakanada bibasirwa cyane n’ubu burwayi ni abana b’imfura, abagore batwite, abana bato n’impinja ndetse n’abantu barwaye indwara za karande nka Sida, diyabete n’indwara z’umwijima.

Tukivuga ku mpamvu zitera uku guhumana, ikinyamakuru ressourcesante.ca, kivuga ko inzira zo guhumana kw’ikiribwa zishoboka mu byiciro byose kinyuramo. Ni ukuvuga ko cyahumana mu gihe cyo kugitera mu butaka, mu isarura, kugitunganya, mu ihunika ndetse no mu gihe cyo gutegura ifunguro.

Ibimenyetso by’uburwayi bwo mu nda buterwa no kurya ibihumanye

Ibi bimenyetso bikunze kugaragara nyuma y’amasaha 72 umuntu afashe amafunguro yahumanye.

Ibikunze kugaragara ni:

Umuriro

Kuruka no guhitwa

Kuribwa mu nda

Kugira umwuma

Kumva unaniwe no kugira imbeho

Kubura ubushake bwo kurya no kugira isesemi

Ibi bimenyetso bishobora kuba byoroheje cyangwa se bikomeye bitewe n’umuntu ndetse n’impamvu yabiteye.

Abantu benshi iyo bahuye n’ubu burwayi babanza kubyitiranya n’indwara y’igifu, kubera ko ibimenyetso bijya kuba bimwe. Kugira ngo umuntu avurwe neza kandi ku gihe, bisaba ko agana kwa muganga bakaba ari bo basuzuma bakamenya ko yarwaye uburwayi buturutse ku mafunguro ahumanye hatabayeho kubwitiranya n’izindi ndwara zo munda nk’igifu, bityo ahabwe imiti yabigenewe.

Icyakora nanone hari ubwo bugaragaza ibimenyetso bidakanganye ku buryo bwikiza umuntu atarinze guhabwa imiti.

Hari ibiryo bikunda guhumana vuba kurusha ibindi

Inyama z’ubwoko bwose (izitukura n’izera), amafi, imbuto, amata n’ibiyakomokaho, amagi, ibiryo bikoze mu ifarini bidahiye neza, ibirungo by’ifu, ndetse n’ibindi biryo byatunganyijwemo ifu cyangwa byumishijwe.

Ibyafasha kwirinda ko habaho ibihumanya amafunguro

Gukaraba intoki mu gihe cyagenwe, kugira isuku mu gikoni no ku bikoresho byaho byose, kumenya urugero rw’ubushyuhe amafunguro ahiraho, Kumenya kubika amafunguro ku kigero cy’ubukonje cyangwa cy’ubushyuhe gikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kudusobanurira igitera uburwayi bwogucibwamo

Ngabire yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

None se murizo rywara zose nazindi zitera munda

INGABIRE JEANETE yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka