Algeria: Perezida Abdelmadjid Tebboune yatwawe mu bitaro igitaraganya kubera covid-19

Perezida Abdelmadjid Tebboune yajyanywe mu bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Alger nyuma y’uko abamwegereye bose babasanzemo covid-19.

Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, bwana Tebboune yatangiye kwishyira mu kato k’iminsi itanu abigiriwemo inama n’abaganga be nyuma y’uko benshi mu bamufasha n’abamwegereye ndetse n’abayobozi ba Leta muri Guverinoma babasanzemo icyorezo cya coranavirus.

Ibiro bya Perezida Tebboune byavuze ko ubuzima bwe bugenda bumera neza aho ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere, kandi ko mu gihe gito aza gukomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

Abanya-Algeria ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 bazatora bazatora kamarampaka (referendum) igamije guhindura itegeko nshinga, ikazagabanya umubare wa manda perezida yemerewe kuyobora kandi bikazaha imbaraga n’ububasha inteko ishinga amategeko ndetse n’urwego rw’ubucamanza mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka