Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu umunani bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,025 byafashwe ku cyumweru tariki 26 Mata 2020.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 26/4/2020 hibutswe Abatutsi biciwe mu bigo bya Leta no mu nsengero mu turere twa Kamonyi, Huye, Ruhango, na Karongi, bigizwemo uruhare na zimwe mu mpunzi z’Abarundi ndetse n’umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kuguma mu rugo muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha Abanyarwanda ko hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane burimo kuzenguruka bukorerwa kuri murandasi (Internet) bwitwa 100K for 800K butemewe n’amategeko, rugasaba abantu kutabwitabira.
Nsengiyumva Théodomir w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama aho avuga ko yakubiswe n’ingabo za Uganda zirangije ziramuzana zimujugunya ku mupaka wa Cyanika.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubu umuhanda Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi ari nyabagendwa.
Hari abakoresha puwavuro (poivron) mu gikoni nk’ikirungo, cyangwa se bakayikoresha kuko babona igaragara neza, ariko rero si ibyo gusa kuko burya ifite n’akamaro kenshi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hari abacuruzi b’inzoga bafunze utubari ariko bakajya kuzicururiza mu ngo cyangwa mu mashyamba n’ahandi hihishe kandi bibujijwe kunywera hamwe.
Mu cyahoze ari komine Mugina ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri kiliziya ya Paruwasi ya Mugina hiciwe Abatutsi hafi ibihumbi 40 bahahungiye bizeye kurokoka birangira ahubwo bahiciwe.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yateje inkangu ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe.
Polisi y’u Rwanda yafashe Umuyobozi w’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru witwa Kayigamba Valens w’imyaka 35 y’amavuko akaba yari yafatanyije na bagenzi be babiri n’abaturage bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, bakurikiranyweho gukubita umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko n’abakobwa be barimo (…)
Miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gucibwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Imibare itangwa n’Intara y’Iburasirazuba igaragaza ko kuva tariki ya mbere Mata kugera kuya 22 Mata 2020, inzu 113 n’insengero 2 zamaze gusenywa n’imvura ivanze n’umuyaga.
Abaturage mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakusanyije ibiribwa byo gufasha abatuye mu mirenge y’umujyi ya Gisenyi na Rubavu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu barindwi bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,275 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2020.
Mu gihe tariki ya 25 Mata isi yose izirikana ku bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Malaria, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko muri uyu mwaka wa 2020 umubare w’abahitanwa na Malaria uzazamuka ukagera ku bihumbi magana arindwi (700.000).
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu minsi ibiri gusa, icyuzi cya Ruramira cyabonetsemo indi mibiri 56 y’Abatutsi bazize Jenoside.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, arataka igihombo akomeje guterwa na gahunda ya GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu baratangaza ko kuva mu 1992 Abatutsi barimo n’Abagogwe bageragerejweho Jenoside baricwa, abacitse ku icumu bicishwa inzara babuzwa kujya guhaha no kugurisha umusaruro.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside (Réseau International Recherche et Génocide - RESIRG asbl) wifatanyije n’abanya-Armenia bashegeshwe n’iyi Jenoside, uwo muryango utanga ubutumwa bw’ihumure.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yasabiwe ko ifoto ye yashyirwa ku mavuta n’isabune bikoreshwa ku ruhu ngo kuko basanga isura ye n’imiterere ye bishobora kwamamaza ibi bikoresho bikagurwa n’abatari bake.
Abakozi b’ikigo gishinzwe umutungo kamere (ICCN) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mutego (ambush) batezwe n’abantu batahise bamenyekana, ababarirwa muri cumi bahasiga ubuzima.
Umuhanzi The Ben avuga ko arimo gutegurira abafana be ikintu kibafasha muri iki gihe bari muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.
Kanye Omari West, ikirangirire mu muziki wa Hip Hop akaba n’umucuruzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yishimiye ko ubu na we yinjiye mu bahanzi bacye bujuje miliyari y’amadolari ya Amerika, ashyirwa ku rutonde rwa Forbes rujyaho abakungu kurusha abandi mu byiciro bitandukanye.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buratangaza ko umutekano w’Ingagi muri Pariki y’Ibirunga ubungabunzwe neza, ndetse n’ubuzima bwazo bumeze neza mu gihe zigiye kumara igihe kingana n’ukwezi zidasurwa na ba mukerarugendo.
Abantu 38 bo mu Karere ka Burera bamaze iminsi mike bitandukanyije n’ibikorwa by’uburembetsi, bavuga ko babiretse kubera kurambirwa kubaho bacenga inzego z’umutekano mu mayira banyuramo.
Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports na APR FC yitabye Imana azize kanseri y’igifu.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko USA zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yahagaze amakipe amwe n’amwe asoje imikino ibanza, abakinnyi bamwe bahawe akaruhuko, ariko abandi bari bakiri aho bacumbikirwa n’amakipe yabo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome bo mu Karere ka Karongi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.
Umusomyi wa Kigali Today yanditse ubutumwa mu mwanya wagenewe ibitekerezo agisha inama y’uko yabigenza ngo ashinge urugo mu bushobozi afite, ariko akaba afite imbogamizi z’uko abakobwa babiri yaterese bamubenze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko isi ikeneye gufatanya kurandura icyorezo cya Covid-19, kandi ko u Rwanda rushyigikiye iyi gahunda.
Safi Madiba usigaye ukora ku giti cye nyuma yo kuva muri Urban Boys akanatandukana na The Mane, amaze iminsi muri Canada. Safi yahagaritse ibitaramo yari amaze iminsi yitegura byagombaga kubera muri Canada no muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yagombaga kuzabikora muri Gicurasi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abandi bantu 22 bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 1,046 byafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yagaragaje impamvu z’ingenzi ziza ku isonga mu gutera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryaburiye isi yose ko icyorezo cya coronavirus kitazarangira vuba.
Umubyeyi wa Neymar witwa Nadine Golçanves w’imyaka 52 y’amavuko n’umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 bari bamaze iminsi batangaje ko bakundana, batandukanye nyuma y’uko uwo mugore ashinja Tiago Ramos kumuca inyuma akaryamana n’ukuriye abakozi batekera Neymar.
Icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kikaba kimaze amezi atatu cyemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ko ari icyorezo.
Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (ICCN) cyemereye abaturiye Pariki y’Ibirunga kuyihingamo mu mezi atatu kugira ngo bashobore guhangana na COVID-19.
Imwe mu mishanga igamije kurwanya isuri ijyana ubutaka mu Mugezi wa Sebeya, harimo guca amaterasi, no kwita ku binyabuzima biri hafi y’umugezi wa Sebeya, yatangiye kongera gukora bigarura icyizere ku baturage baturiye uwo mugezi kuko imvura yo muri uku kwezi kwa Mata ikomeje kwiyongera.
Mu gihe Abanyarwanda bose bakangurirwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, hari bimwe mu bikorwa remezo byahawe umwanya byitabwaho, birimo na Sitade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze ubu yamaze kugaragaza n’isura idasanzwe.
Miliyari eshanu n’igice ni yo mafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gutunganya imihanda itanu izashyirwamo kaburimbo mu bice by’Umujyi wa Musanze, ikazaba ifite ibirometero bisaga bitandatu.
Mu gihugu cy’u Budage ubwo shampiyona izasubukuwe abakinnyi bashobora kuzasubira mu kibuga bakinana udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus
Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi bantu 40 bafashwe barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19, bakaba baravuye mu ngo zabo, abandi bakazira gucururiza cyangwa kunywera inzoga muri butiki, mu ngo no mu modoka.
Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiriye kuri KT Radio ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 23 Mata 2020, yatangaje ko muri ibi bihe bya guma mu rugo amakimbirane yo mu ngo yagabanutse ku buryo bugaragara ariko ibyaha byo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure (…)