
Ni umukino utoroheye AS Kigali mu minota ya mbere, aho mu minota 25 gusa yari imaze gutsindwa ibitego bibiri, byatsinzwe na Gofaone Mabaya ndetse na Mbatshi Elias.

AS Kigali mu gice cya kabiri yaje gukora ibishoboka byose ngo yishyure, iza kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Aboubakar Lawar, umukino ari ibitego bibiri bya Orapa United kuri kimwe cya AS Kigali.
Abakinnyi babanje mu kibuga:

Orapa United: Lesenya Malapela, Mpho Kgaswane, Oabile Makopo, Thato Seagateng, Mooketsi Hlabano, Gape Gagoangwe, Gofaone Mabaya, Allen Ndodole Wabuya Aebe, Onkabetse Makgantai, Mbatshi Elias
Umutoza: Mogomotsi Mpote

AS Kigali: Eric Ndayishime, Emery Bayisenge, Mossi Rurangwa, Rugirayabo Hassan, Michel Rusheshangoga, Rachidi Kalisa, Eric Nsabimana, Muhadjri Hakizimana, Shabani Hussen, Abeddy Biramahire, Abubakar Lawal
Umutoza: Eric Nshimiyimana
Biteganyijwe ko ikipe ya AS Kigali izagera mu Rwandaku wa Gatatu w’iki Cyumweru ku i Saa munani z’amanywa, bakazakina umukino wo kwishyura na Orapa United ku Cyumweru tariki 06/12/2020 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Andi mafoto yaranze uyu mukino











National Football League
Ohereza igitekerezo
|