Bugesera: Njyanama y’Akarere yafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Bateye ibiti byo mu bwoko bwa Kariyandara na Gereveliya bibarirwa mu bihumbi bitatu kuri Hegitari ebyiri. Ni muri gahunda ya buri mwaka Akarere kiyemeje yo gutera ibiti hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti, muri uyu mwaka bakaba bariyemeje gutera ibiti kuri Hegitari zirenga 80, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald.

Yavuze ko abagize Inama Njyanama y’Akarere baje kwifatanya n’abaturage nk’uko basanzwe bifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo abaturage barusheho kumva akamaro ko gutera ibiti.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yasabye abaturage kubungabunga ibiti
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yasabye abaturage kubungabunga ibiti

Yagize ati “Twateye ibi biti mu rwego rwo gukangurira abaturage kumenya ko ibiti ari ingirakamaro ku muntu wese, atari uwo bibereye mu isambu gusa, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubibungabunga kugira ngo bikure.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yakanguriye abaturage guca imiferege ifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibyo biti ndetse no gutera ibindi kugira ngo bikumire amazi yabatwarira ubutaka.

Abaturage bishimiye ibyo biti baterewe mu mirima bivangwa n’imyaka. Uwitwa Nyiransabimana Esther utuye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ahatewe ibyo biti, yagize ati “Twishimiye ko ibi biti bitangiza imyaka, bikazajya bihabwa amatungo, bikarwanya n’isuri.”

Mugenzi we witwa Nyirakamana Chantal yavuze ko ibyo biti bazabyitaho, bakirinda kubyangiza igihe bahinga kuko bizeye ko bitazabangiriza imyaka.

Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye
Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye

Mu gihe Abajyanama bitegura gusoza manda yabo y’imyaka itanu izarangirana n’Ukuboza 2020, basanga hari ibikorwa by’ingenzi basize bigezweho mu iterambere ry’Akarere.

Muri byo harimo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino muri ako Karere aturuka ku ruganda rwubatswe rwa Kanyonyomba ndetse n’urundi ruganda ruri ku ruzi rw’Akagera rurimo kurangira kubakwa.

Hari andi masoko ngo yagiye yubakwa mu mirenge itandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi muri ako Karere.

Ikindi bavuga bishimira cyagezweho ni ubuvugizi Inama Njyanama yakoreye abaturage bari batuye ku birwa bya Mazane na Sharita ahantu bari batuye nabi mu manegeka no mu myuzure nta n’ibikorwa by’iterambere bihari, barimurwa batuzwa neza mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru.

Bateye ibiti bivangwa n'imyaka ntibiyangize hakabamo n'ibigaburirwa amatungo
Bateye ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyangize hakabamo n’ibigaburirwa amatungo

Njyanama ngo yagize na gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino baganira na bo ku buryo iyo Njyanama yabaga ifite urutonde rw’ibyifuzo by’abaturage muri buri murenge, ibyo bigafasha mu gutegura igenamigambi ry’Akarere kandi risubiza ibibazo by’abaturage.

Muri iyi manda kandi nibwo bashoboye gutaha inyubako nshya Akarere gakoreramo, bubaka n’ibiro by’utugari n’imirenge.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ati “Turishimira ko uko imibereho y’abaturage yari iri mu myaka itanu ishize, ubu ngubu hari intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere iyo mibereho myiza y’abaturage.”

Icyakora hari abaturage bavuga ko bataragerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi nka bimwe mu by’ingenzi abo baturage bagaragaza ko bakeneye. Perezida wa Njyanama ya Bugesera avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, ariko ibyifuzwa bitaragerwaho ijana ku ijana.

Icyakora ngo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo birakomeje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, urugero nk’aho umuriro utaragera ubu bakaba bafite abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Ibi bituma uyu muyobozi w’Inama Njyanama mu Karere ka Bugesera avuga ko bafite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere abaturage bose b’Akarere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Andi mafoto:

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka
Umuganda wo gutera ibiti wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuganda wo gutera ibiti wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umujyanama akaba n'Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard yagaragaje akamaro k'ubufatanye mu kwesa imihigo harimo nk'uyu wo gutera ibiti, asobanura ko ibikorwa bigomba gushingira ku byifuzo by'abaturage
Umujyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yagaragaje akamaro k’ubufatanye mu kwesa imihigo harimo nk’uyu wo gutera ibiti, asobanura ko ibikorwa bigomba gushingira ku byifuzo by’abaturage
Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho
Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka