SIDA ishobora gutsindwa, ariko hakenewe ubufatanye - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa, ariko ngo birasaba ubufatanye butajegajega kugira ngo icyo cyorezo kimaze guhita amamiliyoni y’abantu ku isi kibe cyarandurwa burundu.

Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa habayeho ubufatanye
Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa habayeho ubufatanye

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Madame Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa cyane ubufatanye mu kurwanya SIDA, kugira ngo abatuye isi bagere ku iterambere.

Yagize ati “Intambara yo kurwanya SIDA dushobora kuyitsinda, ariko birasaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu twese dusabwa kwiha intego, tukabishyiramo ingufu bityo tukubaka uburyo butajegajega, nk’inzira yizewe izatuma tugera ku ntego zirambye twihaye”.

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, umunsi ngarukamwaka u Rwanda n’Isi yose bazirikana ububi bw’icyorezo cya SIDA, hanatekerezwa ku ngamba zinyuranye zo kukirwanya, ndetse hanazirikanwa amamiliyoni y’abantu kimaze kwisasira, ariko kandi hanishimirwa ibyagezweho mu kukirwanya.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), Winnie Byanyima, avuga ko kwirinda, gupima no kuvura icyo cyorezo bitagiye bikorwa neza muri rusange, ariko cyane cyane mu bihugu bidafite ibigo byita ku buzima bihagije.

Ati “Kutita ku by’ingenzi ku bijyanye no kurwanya SIDA ni ugushyira ubuzima mu kaga. Tugomba kuyirwanya twivuye inyuma kandi dushyira imbere uburenganzira bwa muntu muri sosiyete zacu ndetse no muri gahunda z’ubuzima, atari ibyo ntituzabasha guhashya icyo cyorezo”.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu Rwanda imibare y’abandura virusi itera SIDA igenda igabanuka nubwo hakiri byinshi byo gukora, nk’uko bitangazwa na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru w’icyo kigo.

Ati “Mu gihe gishize mu Rwanda twari dufite abantu ibihumbi 10 bandura virusi itera SIDA buri mwaka, ariko mu bushakashatsi RBC yakoze bwashyizwe ahagaragara uyu munsi, bwerekanye ko Abanyarwanda barimo kwandura virusi itera SIDA ubu ari 5,400 ku mwaka. Baracyari benshi, ariko birashoboka ko mu myaka itanu iri imbere twanabagabanya bakaba bagera ku 1.000 cy’abandura ku mwaka”.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kugeza muri Kamena uyu mwaka, abantu miliyoni 26 ku isi ni bo babasha kubona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, bakaba bariyongereyeho 2.4% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019 kuko ho bageraga kuri miliyoni 25.4. Abagore batwite n’abonsa bafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubwandu bakaba ari 85%.

WHO yongeraho ko icyorezo cya SIDA gikomeje kuba ingorabahizi mu rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ubuzima, kuko kugeza ubu ku isi kimaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uburyo rukumbi SIDA ishobora gutsindwa,nuko abantu bose batuye isi bakumvira amategeko y’imana,bakareka gusambana.Nibwo Sida yacika ku isi.Ikibabaje nuko aho kugirango ubusambanyi bucike ku isi,ahubwo bwiyongera kubera Kapote.Kwirinda Sida wambara Kapote kugirango usambane,bibabaza cyane Imana yaturemye kandi bizabuza abantu bose babukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge.Inama zisumba izindi zose,nta handi twazisanga uretse muli bibiliya.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka