Uko u Rwanda rwirwanyeho mu kubona ibikoresho byo guhangana na Covid-19

Mu minsi mike u Rwanda ruraba rugeze mu mwaka wa 2021, rukawugeranamo inkovu z’ibikomere rwasigiwe na Covid-19, yageze mu gihugu ku ya 14 Werurwe uyu mwaka izanywe n’umuntu umwe, ariko kugeza ku itariki 28 Ugushyingo, abayanduye bari bamaze kugera ku 5,891.

Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe twatangiye gukorerwa mu Rwanda
Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe twatangiye gukorerwa mu Rwanda

Icyo cyorezo cyaje nta gihugu gisimbuka, bituma kimwe cyose gishaka uko cyirwanaho ngo kivure abantu bacyo bari banduye. Ibikoresho by’ubuvuzi ntibyari bihagije, kabone no mu bihugu bisanzwe bibikora bikabicuruza.

Ibihugu byari bikeneye ibikoresho byinshi, cyane cyane ibirinda umuntu umwe umwe (PPE) kandi akenshi bikoreshwa rimwe. Byari bikomeye kandi nta n’uwagenekerezaga ngo avuge igihe icyorezo kizarangirira, ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi bikavuga ko urukingo rutaboneka mbere y’umwaka.

Ibintu byari bikomeye ndetse batangiye kuvuga ko Covid-19 nigera mu bihugu bikennye bizaba bibi kurushaho, gusa byagaragaye ko yo idatoranya kuko ibihugu bikize yabyigirijeho nkana.

U Rwanda rwashyize ingufu mu kurwanya icyo cyorezo kuva umuntu wa mbere wanduye yagaragara, ku buryo hari n’umuyobozi watakaje akazi kubera ko atabyitayeho cyane.

Kuva icyo gihe hashyizweho ubushobozi bwo kugura ibikoresho ndetse n’inshuti z’u Rwanda zibiruteramo inkunga, cyane ko rwerekanye uko ruhagaze mu gihe hari ibindi bihugu byavugaga ko Covid-19 ari umukino wa politiki.

Igihugu kigiye muri Guma mu rugo, abari mu buvuzi bo bakomeje gukora, hanyuma abikorera basabwa gushora imari mu gukora ibikoresho byakenerwaga kugira ngo hagabanywe ibiva hanze, na bo bahita babyitabira.

Ubwo kandagira ukarabe zatangiye gukorwa ku bwinshi, imiti isukura intoki n’amasabune, ndetse nyuma zimwe mu nganda zitangira gukora udupfukamunwa, ari bwo abantu babonye ukuntu igitenge cyahawe agaciro.

Ku ikubitiro inganda z’imyenda zasohoye udupfukamunwa dukoze mu bitenge no mu yandi matisi, icyari kigamijwe kwari ukugira ngo haboneke agapfukamunwa gahendutse kuko kameswa kakongera kwambarwa, ugereranyije n’agakoreshwa rimwe kagenewe abaganga.

Utwo tw’abaganga twari duhenze kuko twari tukiva hanze, ariko bidatinze hari uruganda rwo mu Rwanda rwatangiye kudukora bituma igiciro cyatwo kigabanuka.

Igihugu cyakomeje gushaka uko kiziba icyuho ahantu hatandukanye, cyane ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyakomezaga kugenzura ibikorwa n’inganda, gikumira izikora ibidakwiye, ndetse hakaba hari n’inganda zahagaritswe kubera gukora imiti isukura intoki itujuje ubuziranenge.

Icyakora kugeza ubu haracyakenewe guhuza neza ibikorwa mu nganda n’ibikenewe ku isoko, kuko urugero nk’udupfukamunwa twakomeje gukorwa kandi isoko risa n’iryuzuye.

Gusa ibyo na byo ni ukubireba neza kuko Covid-19 ishobora kongera ikihinduranya umwanya uwo ari wo wose ikibasira isi, icy’ingenzi ni uko abantu bahora bari maso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka