Amavuriro yigenga nta mpungenge afite zo kubura abaganga kubera gahunda nshya y’imivurire

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gusohora itangazo ryemerera abaganga bakora mu bitaro bya Leta, ko nyuma y’amasaha y’akazi (17:00) bakomeza gukorera aho bari ariko icyo gihe bagatangira gufatwa nk’aho barimo bakorera mu mavuriro yigenga, n’ibiciro bya serivisi bikazamuka.

Abaganga bavurira mu bitaro bya Leta bemerewe no kuzajya babivuriramo bafatwa nk'aho bari mu byigenga
Abaganga bavurira mu bitaro bya Leta bemerewe no kuzajya babivuriramo bafatwa nk’aho bari mu byigenga

Ubusanzwe muri ayo masaha ya nyuma y’akazi ko mu bitaro bya Leta cyangwa mu biruhuko, abaganga bahitaga bajya gukorera mu mavuriro yigenga, bakabona amafaranga yiyongera ku mushahara wabo usanzwe.

Dr Muyombano Antoine uyobora Ihuriro ry’abaganga bigenga, avuga ko amavuriro yigenga n’ubusanzwe kugira ngo yemererwe gukora hari umubare w’abaganga bahoraho agomba kuba afite, bityo ko icyo cyemezo nta mpungenge giteye.

Ati “Muzi ko amavuriro yacu afite ibitaro, kandi kugira ngo ivuriro ryemererwe gukora hari umubare w’abaganga rigomba kuba rifite, bariya rero bavaga mu bitaro bya Leta bunganiraga abasanzwe. Ni ukuvuga rero ko amavuriro yacu atari ashingiye kuri abo baganga bakora mu mavuriro ya Leta”.

Ati “Gusa n’ubusanzwe abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye baracyari bake, rero iyo gahunda nshya nta mpungenge iduteye, ahubwo natwe tubifitemo inyungu kuko umuganga runaka tuzaba tuzi ivuriro arimo umunsi ku munsi. Ni ukuvuga ko umurwayi yavuraga azajya amenya bitamugoye aho amusanga, kandi n’ubundi ntibabujijwe kuzajya baza mu mavuriro yigenga”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Theobald Hategekimana, avuga ko ubwo buryo bushya bwo kuvura buzatuma imirongo miremire y’abategereza abaganga igabanuka.

Ati “Iyi gahunda nshya izatuma umuganga agira abo yakira ku manywa, hanyuma abifuza kuvurwa nk’aho bari mu mavuriro yigenga, na bo bahite bakurikiraho nyuma y’amasaha y’akazi hatabayeho gutakaza umwanya umuganga ahindagura amavuriro. Ibyo bizatuma yakira benshi bityo urutonde rw’abategereza abaganga rugabanuke, cyane ko twari tugeze aho tubisangira mu cyaro kubavurirayo, serivisi zizaba nziza kurushaho”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, avuga ko ibitaro byose atari ngombwa ko bizajya muri iyo gahunda nshya, ibyumva bibishoboye ngo ni byo bizasaba kuyijyamo.

Ati “Ibitaro ni byo bizisabira kujya muri ubu buryo kuko hashobora kuba ibitabishaka bitewe yenda no kugira abakozi bake cyangwa indi mpamvu. Kujya muri ubwo buryo bushya, ibitaro hari ibyo bisabwa kuzuza birimo n’ikoranabuhanga rizabasha gutandukanya amasaha abarwayi bakiririweho, bigasuzumwa bikemererwa”.

Ati “Umuganga na we yisabira kujya muri ubwo buryo, akiyemeza ko nyuma ya saa kumi n’imwe ku minsi runaka azajya aguma mu bitaro avura. Si byiza ko bagushyira kuri gahunda y’abavura uyu munsi nyuma ya saa kumi n’imwe nurangiza ubure, ntabwo byaba ari byo kandi dushaka kunoza serivisi duha abatugana”.

Biteganyijwe ko ubwo buryo bushya bwiswe Dual Clinical Practice mu ndimi z’amahanga, buzatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, ibitaro bigasabwa ko icyo gihe cyazagera byiteguye bihagije kugira ngo bihite bitangirana na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka