Amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu yaraje, hari impungenge ko abakobwa bazayabatwara - NCPD

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) itangaza ko amavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu yamaze kugezwa mu Rwanda, ariko ko abashinzwe ubuzima batabaye maso ayo mavuta yakoreshwa n’abandi bantu atagenewe.

Aya mavuta yagenewe abafite ubumuga bw'uruhu, ariko n'abandi bantu bifuza gusa neza ngo barayisiga
Aya mavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu, ariko n’abandi bantu bifuza gusa neza ngo barayisiga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yabitangaje ku wa 30 Ugushyingo 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyatumijwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(NCHR).

NCHR irimo kwifashisha inzego zitandukanye zirimo Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga (NCPD) n’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), kugira ngo bigaragaze icyo birimo gukora ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ni mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ku itariki 10 Ukuboza 2020.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(NCHR) ivuga ko mu by’ibanze buri muntu wese ku isi no mu Rwanda by’umwihariko yemererwa, harimo uburenganzira bwo kubaho, kubona amafunguro, kwivuza, kwiga, kugenda nta kimutangira, uburenganzira ku murimo n’ibindi.

NCHR yifashishije inzego zirimo na NCPD mu gusobanura ibyo zikora bijyanye n'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda
NCHR yifashishije inzego zirimo na NCPD mu gusobanura ibyo zikora bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Mu gusobanura ibiri mu nshingano zayo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) yatangaje ko hari byinshi bimaze guhabwa abagenerwabikorwa bayo, birimo n’amavuta ku bafite ubumuga bw’uruhu yazanywe mu minsi ya vuba.

Aya mavuta iyo bayisize arinda uruhu rufite ikibazo cyo kweruruka, gukakara kubera izuba no kurwara ibisebe bivamo kanseri. NCPD ikavuga ko n’abandi bantu badafite icyo kibazo bashobora kuyisiga bakagira uruhu rwiza.

Emmanuel Ndayisaba uyobora NCPD yagize ati "Ni amavuta n’abakobwa bashobora kwisiga bashaka uruhu rwiza, ubu rero uturere turimo kubarura abayagenewe kugira ngo abe ari bo bayahabwa, ni ukwirinda ko ahabwa abo atagenewe".

Ndayisaba avuga ko Ikigo RBC kizafatanya n’abacuruzi bazanye ayo mavuta kuyageza mu bigo nderabuzima, aho abafite ubumuga bw’uruhu bazajya bayahabwa bunganiwe n’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé).

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD akomeza avuga ko mu bundi burenganzira bw’abafite ubumuga barimo guharanira, harimo ibijyanye n’umurimo batangiye kuganiraho na Minisiteri ibishinzwe (MIFOTRA), kugira ngo habeho amategeko asaba inzego zitandukanye kugira umubare runaka w’abafite ubumuga bazikoramo.

Kugeza ubu ntabwo umubare w’abafite ubumuga mu Rwanda uzwi neza, ariko ibarura rusange ryo muri 2012 ryagaragazaga ko barengaga ibihumbi 440, hatabariwemo abari bafite munsi y’imyaka itanu icyo gihe.

Uretse NCPD irimo gusobanura ibyo ikora muri iki cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG na yo igiye kuganiriza abari mu mashuri makuru na kaminuza zose mu Rwanda ku mateka n’ingaruka za Jenoside.

NCHR kandi irateganya kuganiriza inzego zishinzwe umutekano ku biri mu nshingano zazo bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ndetse ku munsi w’isabukuru nyirizina(tariki 10 Ukuboza 2020) hazabaho kwerekana uburyo uburenganzira bwa muntu bwifashe muri iki gihe cya Covid-19.

NCHR, NCPD na CNLG baganiriye n'Itangazamakuru ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu nyuma y'imyaka 72 ishize hagiyeho itangazo ry'Umuryango w'Abibumbye
NCHR, NCPD na CNLG baganiriye n’Itangazamakuru ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu nyuma y’imyaka 72 ishize hagiyeho itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, yakomeje asobanura ko barimo kuganira n’inzego zishinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange kubahiriza amategeko.

Ibi Mukasine yabisobanuye ashingiye ku bibazo abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro ya mbere bagejeje kuri Komisiyo ayobora, basaba ko niba aho batuye barimo kwimurwa ku bw’inyungu rusange, ngo bagomba guhabwa ingurane ikwiriye.

Imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, na yo irimo kugaragaza ibyo ikora mu biganiro bitandukanye byateguwe na NCHR ifatanyije na Humanity and Inclusion(Handicap International).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka