Isoko rya Nyamata ryeguriwe abashoramari bigenga, bamwe mu barisanzwemo babifata nko kubirukana

Guhera tariki 1 Ugushyingo 2020, abakorera mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera batangiye gukorana n’ubuyobozi bushya buhagarariye abashoramari barihawe kugira ngo bazaryubake bya kijyambere, nk’uko amasoko amwe yo muri Kigali ameze.

Abacururiza mu isoko rya Nyamata bavuga ko ubukode bwazamutse
Abacururiza mu isoko rya Nyamata bavuga ko ubukode bwazamutse

Nubwo intego y’abo bashoramari ari ukubaka isoko ku buryo bugezweho nk’uko babisobanura ariko, bamwe mu bo basanze bakorera muri iryo soko bavuga ko babangamiwe cyane n’impinduka abo bashoramari bazanye kuko bavuga ko babaka amafaranga menshi y’ubukode bw’aho bakorera.

Bavuga ko bayabaka birengagije ibihe bya Covid-19 igihugu kirimo, bituma badakora iminsi yose, ahubwo bagomba kugira iminsi basimburana mu isoko, bamwe bagakora abandi bakaguma mu rugo, kugira ngo bubahirize ibwiriza ryo gusiga 50% by’abakorera mu isoko.

Bamwe mu bakorera mu isoko rya Nyamata bavuga ko ikibazo cy’igiciro cy’ubukode kiri hejuru, kuko ngo isoko rigicungwa n’Akarere ka Bugesera batigeze bagira ingorane nk’izo ubu bafite.

Bavuga ko uretse kuba abo bashoramari bashya barongereye igiciro cy’ubukode bw’aho bakorera, ngo banabaha ahantu hato cyane ku buryo bigoye kugira ngo umuntu ashobore gukodesha aho yashyira ibicuruzwa bye ngo bihakwirwe, kuko ubu igiciro kibarwa bagendeye kuri metero cyangwa se bakareba aho umuntu akorera niba ari hasi cyangwa hejuru ku bitanda. Abakorera mu nzu z’isoko bo basa n’abafite umwihariko.

Kuva isoko ryakwegurirwa abikorera, abaricururizamo bavuga ko ubukode bwazamutse
Kuva isoko ryakwegurirwa abikorera, abaricururizamo bavuga ko ubukode bwazamutse

Bamwe mu bacuruza inkweto, bavuga ko ubusanzwe batangaga amafaranga 6,500Frw ku gitanda cya metero ebyiri ku kwezi, none ubu ngo bazajya batanga 31,000Frw ku kwezi. Ubwo ni ukuvuga ko bafashe amafaranga bagomba kwishyura umushoramari ubakodesha aho bakorera kongeraho amahoro y’Akarere (imisoro).

Abacuruza ibyo batandika hasi nk’ibijumba, amateke, imyumbati, ibikoro n’ibindi, bo ngo babangamiwe n’ukuntu igiciro cy’ubukode kiyongereye kuva isoko ritangiye kugenzurwa n’abashoramari bashya, kandi bakagabanya cyane aho bakorera.

Umwe mu bucuruza ibijumba utifije ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubu twe tubona ibi bisa no kutwirukana mu isoko kuko ntiwambwira ngo nzakodesha ikibanza nkoreramo cya metero imwe ku 4,000Frw, nkongeraho 5,000Frw by’amahoro y’Akarere ku kwezi, ngo nzagire icyo nkuramo”.

Ati “Ubwo naba ncuruza angana iki? Aka kantu badupimira ngo ni metero ntigakwirwamo n’umufuka umwe w’ibijumba, bakavuga ko ukeneye indi metero wishyura andi 4,000Frw ubwo nazayabona, kandi noneho ikibazo gikomeye ni ukobona ayo mafaranga tudakora iminsi yose y’isoko, mu minsi umunani y’isoko dukora ine, ubwo se azava he”!

Umwe mu bakodesha inzu z’isoko na we utarifuje kuvuga amazina ye, yagize ati “Ikibazo twagize ni ukuntu abashoramari bashya baje bahita bazamura ibiciro by’ubukode bw’inzu dukoreramo kandi babibona ko turi mu bihe by’icyorezo. Mbere twishyuraga 25,000 Frw tukongeraho 5,000Frw bita ay’isuku, none ubu guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2020 turishyura 50,000Frw y’inzu na 5,000 Frw y’isuku, wareba ugasanga biragoye kuko ntidukora iminsi yose”.

Ku bijyanye no kubahiriza ibwiriza ry’uko abagomba gukorera mu mu isoko batarenga 50%, abacuruza mu isoko rya Nyamata barabyubahiriza kuko buri wese aba azi icyumweru azasiba n’icyo azakora. Mu cyumweru haba isoko inshuro ebyiri, ubwo umuntu aba azi ko azasiba ayo masoko abiri mu cyumweru, akarema abiri mu cyumweru gikurikiraho.

Gusa kuri iryo bwiriza ryo kubahiriza 50%, hari abacururiza mu nzu z’isoko bavuga ko bo batagombye gufunga ku minsi y’amasoko na cyane ko bo bataba bafite abo bagabana mu rwego rwo kubahiriza iyo 50%, kuko umuntu aba akorera mu nzu ari umwe.

Kuri icyo kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent, avuga ko icyo kibazo cy’abakorera mu nzu ari bonyine bakinga nta n’umuntu uyisigayemo akora bakivuze mu nama bahuriramo n’abashoramari bafite isoko muri iki gihe, ndetse n’inzego zitandukanye harimo n’izishinzwe umutekano, bose bemeza ko n’abakorera mu nzu bazajya bafunga igihe nomero zabo zigezweho kugira ngo n’abakorera mu isoko imbere batavuga ko hari abakora iminsi yose nyamara bo batemerewe.

Ikindi kandi ngo cyatumye n’abakorera mu nzu basabwa kujya bafunga ku minsi imwe y’amasoko, ni uko ngo bahasangaga ubucucike bw’abantu baje guhaha ibiyacururizwamo.

Gusa ngo kuko inama ihuza abantu batandukanye barebwa n’iryo soko iterana rimwe mu byumweru bibiri, ngo bagenda bareba ibishobora guhinduka bakabihindura, bazirikana ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ku bijyanye n’abavuga ko bakomerewe n’ibiciro by’ubukode byashyizweho n’abashoramari bashya ndetse n’ingano y’ibibanza bahabwa, Mushenyi avuga ko bo nk’ubuyobozi bw’abaturage bareberera abaturage, kandi ko nubwo isoko ubu rifitwe n’abashoramari bigenga, n’ubuyobozi buba bukurikirana ku buryo ibibazo babiganiraho, ibishoboka bigakemuka.

Gusa yongeraho ko na mbere y’uko isoko ryegurirwa abo bashoramari bigenga hagiye haba inama zitandukanye zihuza abayobora abucururiza mu isoko rya Nyamata, abashoramari barifite muri iki gihe ndetse n’abayobozi mu Karere ka Bugesera kugira ngo bige ku bibazo bihari n’uko byakemuka, umushoramari agakora akunguka, ariko n’abacuruzi basanzwe mu isoko bagatekerezwaho.

Ku ruhande rw’abashoramari bafite isoko rya Nyamata, nk’uko bisobanurwa na Murakatete Mediatrice ubahagarariye i Nyamata (Manager), avuga ko guhinduka kw’ibiciro by’ubukode ku bakorera mu isoko rya Nyamata byari ngombwa kuko ngo mbere bishyuraga amahoro y’Akarere gusa, ariko nta bukode bw’aho bakorera bwabaga buriho.

Ubu rero impamvu abo bacuruzi babona byariyongereye cyane, ni uko bishyura ubukode bw’aho bakorera, hakiyongeraho ayo batangaga y’amahoro y’Akarere kuko nayo atazavaho.

Murekatete yagize ati “Urabona iyo habayeho impinduka nk’izi, ni ngombwa ko haboneka abavuga ko zibabangamiye ariko akenshi bagenda bamenyera uko iminsi ishira. Nakubwira ko abantu bakorera mu isoko rya Nyamata nta bukode batangaga, ahubwo batangaga amahoro y’Akarere gusa, urumva rero nta mushoramari wakora atyo”.

Ati “Gusa twasinyanye amasezerano y’amezi atatu y’igerageza ngo tubanze turebe uko bigenda, nyuma yaho tuzareba igishobora gukorwa bitewe n’uko tuzaba tubona bimeze. Abavuga ko tubaha ibibanza bito, umuntu afata ahangana n’ubushobozi afite ndetse n’ingano y’ibyo acuruza, ushaka metero imwe ni yo afata ariko hari n’abafata esheshatu”.

Murekatete yongeraho ko ubu ikibazo bafite ari umubare munini w’abantu babagana babasaba ibibanza byo gukoreramo mu isoko kandi ntabihari, bityo ngo ubu bakaba barimo gutegura uko bagura isoko kugira ngo abifuza kurikoreramo bose babone aho bakorera.

Kuri we, ngo kuba hari abantu benshi baza kubasaba ibibanza byo gukoreramo bisobanuye ko nta kibazo cyo kuba ibibanza bihenze gihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka